Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari impamvu eshatu Guverinoma ibona nk’izituma bamwe mu bayobozi bahitamo kwegura ku nshingano zabo, zirimo kubona batagishoboye guha Abanyarwanda ibyo babagomba bagahitamo kwibwiriza bakagenda.
Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu gihe hirya no hino mu gihugu hashize igihe humvikana inkuru z’abayobozi biganjemo ab’uturere begura, abandi bakirukanwa.
Nko mu kwezi gushize k’Ugushyingo abayobozi barenga 10 bo ku rwego rwa Karongi barangajwe imbere na Meya Mukase Valentine bareguye cyangwa bareguzwa.
Ni na ko byagenze mu karere ka Rusizi kuko Dr Kibiriga Anicet wari Meya wako, Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije wako ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse na Niyonsaba Jeanne d’Arc wari umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere beguye.
Muri Nyamasheke ho abakozi 11 bandikiye Umuyobozi w’Akarere basaba gusezera akazi, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abashobora gukurwa mu nshingano.
Minisitiri w’Intebe ku wa Gatanu ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko kuba bigeze aho umuyobozi afata icyemezo cyo kwegura ku bushake byerekana ko imyumvire y’Abanyarwanda yateye imbere cyane.
Yagize ati: “Njye numva kuba umuyobozi yagera igihe yegura ku bushake binyereka ko imyumvire y’Abanyarwanda yateye imbere cyane. Kuko ni ukuvuga ngo wari uzi intego wagombaga kugeraho, wari uzi icyo ugomba guha abaturage, wari uzi ko ugomba gushyira umuturage ku isonga, ugera ahantu wumva ko utabishoboye uravuga uti ‘njyewe rwose mumbararire nigendere’, ndeguye ku bushake.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abayobozi bageze ku rwego rwo kubona ko batashoboye kubahiriza inshingano bahawe bagahitamo kwibwiriza gusezera.
Yakomeje asobanura ko Leta ifite ibintu bitatu yemereye gukorera Abanyarwanda, harimo gushyira umuturage ku isonga, gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no guha abaturage serivisi nziza.
Yavuze ko “hari n’abegura kubera igitutu kuko ibyo basabwa gukora bibarenze bakibwiriza bakigendera.”
Yunzemo ati: “Icyo navuga ntabwo kwegura ari icyorezo, twe icyo dushaka ni uko abantu tuyobora twubahiriza ibyo bintu bitatu; gahunda y’Umunyarwanda umwe, kuba serivisi zatangwa neza ku muturage uje kuzaka, ikindi ukumva ko aho uyobora iterambere riri kuza koko.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko uweguye afite uburenganzira bwo kuba yajya gukora ibindi, ashimangira ko atari n’ubwa mbere umuntu yaba yeguye akajya gukomereza ubuzima mu yindi mirimo.


