DRC: Prezida Tchisekedi mu rugabangabo, Minembwe ihurizo ry’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Ubwo prezida Tchisekedi aherutse i Bukavu mu murwa mukuru wa Kivu y’amajyepfo, mu ijambo yagejeje ku baturage baho, yivugiye ko yiteguye gupfa ariko hakaboneka umutekano n’amahoro muri Kivu y’Iburasirazuba.

Abumvise aya magambo bamukomeye amashyi abandi baramukwena bibaza niba koko azagarura amahoro kandi akayageraho akigira mu ijuru cyangwa aho ibihe bidashira.Imvugo nk’iyi ikunze kuvugwa mu mbwirwaruhame z’abanyapolitiki n’impirimbanyi z’abasirikari cyangwa abandi baharanira impinduramatwara bagamije kwigarurira no gushaka amajwi y’abaturage aribyo bita ( discours populistes).

Si kenshi ibyo bivugwa bigerwaho, kuko niyo yaba umwana wawe ukunda udashobora guhara ubuzima bwawe umwitangira ukamupfira. Hari uwo mwigeze mwumva yitangira umuvandimwe we wa hafi akajyana nawe mu mva? Amagambo nkaya aba yoroshye kuyavuga ariko akagira uburemere bukomeye kuko aba yuzuyemo uburyarya ni ibinyoma, kuko bivugira ibitagerwaho.

Muribuka nyakwigendera Gadhaffi avuga ko azarwana kugeza ku musirikari wa nyuma ariko yaguye muri ruhurura. Muribuka Bagbo nawe avuga amagambo asa nayo kugeza afatiwe mu mwobo? Muribuka umuminisitiri w’u Rwanda wigeze kubwira umukuru w’igihugu ko aho kumugwa inyuma azamugwa imbere? Abo bose barihe ubu?

Hari amagambo twebwe abaturage tudakwiriye gutaho umwanya kuko akenshi aturangaza, kuko aba agamije kuturoga ubwonko kugira ngo abayobozi bigumire ku ntebe y’icyubahiro no kugendera kuri tapi y’umutuku.

Abaturage tugomba kujya twitondera bene izo mbwirwaruhame zuzuyemo ndabakunda, muri abanjye, ntawadukora mu ijisho muhari, ibyagezweho nimwe tubikesha, n’andi menshi nkayo. Mugakoma amashyi ubudahagarara kandi bo birirwa bakaramuka naho twe inda yarafatanye n’umugongo cyangwa se byaratandukanye twiyicira isazi ku mazuru. Ibyo byose igihe cyagera bikagenda nka nyomberi!

Ngarutse ku mutwe w’iyi nkuru ese koko musanga ibyavugiwe i Bukavu bishoboka?
Reka mvuge ko bishoboka kuko umutekano w’igihugu burya uba mu biganza by’inzego z’umutekano mbere na mbere. Izo nzego zigomba kuba zifite ubushobozi bwo gukora neza inshingano zazo, zarahuguwe mu byo gucunga umutekano w’abaturage, kurinda ubusugire bw’igihugu ndetse na politiki byose , ariko bigashingira ku myitwarire myiza na disipulini. Hejuru y’ibyo byose hakabaho ubushake bwa politiki ku bayobozi bakuru.

Nkiri aho rero ushobora kwibaza niba inzego z’umutekano waho zifite ubushobozi? Ushatse wasubiza ngo yego! Nanjye nkakubaza nti ese niba ubushobozi buhari, byashoboka bite kandi gusaba ubufasha ibihugu bituranyi n’umuryango w’abibumbye kuza kugarura umutekano mu gihugu cyawe? Nkomereje kuri iki gitekerezo natanze hejuru ushatse wasubiza ko amagambo yavugiwe i Bukavu, bidashoboka kugarura umutekano no kwitanga kugeza upfuye.

Mwirebere namwe rero icyanteye kuvuga ko umukuru w’igihugu cya Congo ari mu rugabangabo kubwo umutekano w’iburasirazuba bwicyo gihugu muri rusange. Mpereye ku magambo ya Me Moise Nyarugabo, nk’intumwa ya rubanda yo muri Kivu y’amajyepfo ikomoka mu bwoko bw’abanyamurenge, ashimangira ko ntako atagize atabaza inzego zose kugeza ku umukuru w’igihugu ariko akaba yaravomeye mu rutete. Inzego zose zanze kumwumva none ageze aho avuga ko ibirimo kubera i Murenge hatazagira uvuga ko bitamenyeshejwe.

Igitangaje ni uko n’ingabo zari zishinzwe kurinda abanyamurenge zahakuwe zikajyanwa kure i Kalemie kugeza ubu twandika iyi nkuru zikaba zitarasimburwa kandi abanyamurenge bugarijwe n’ibitero by’andi moko abakikije, abagabaho ibitero akabica, nyuma yo kubasahura

Ikibazo gikomeye kigomba kwibazwa ese inzego z’umutekano na perezida ubwe barasanga bitihutirwa gutabara abo baturage no guhagarika mu maguru mashya ubwicanyi burimo kubera i Minembwe? Harabura iki ngo abaturage batabarwe?
Uku guceceka nibyo mperutse kwita ” jenoside” kuko ari ubwicanyi bugamije kurimbura ubwoko runaka nkuko ba nyiri kubikora babyigamba ku mbugankoranyambaga zitandukanye.

Ikindi wakwibaza, izo ngabo zivugwa ko zifuza gufatanya na Tchisekedi mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu zombi ndasanga ahihutirwa ari mu Minembwe kuko ho bifite isura y’itsembabwoko hagakurikira cyangwa bikajyana na Beni, usibye ko ho bifite isura y’ubwicanyi ariko butagambiriye kurimbura ubwoko runaka. Uko ubutegetsi bwa Congo bwitwara mu kugarura umutekano bigomba gukorerwa abaturage bose hatabayemo kubogama.

Ibyo perezida Tchisekedi nabigeraho nibwo amagambo yavugiye i Bukavu ko no gupfa azapfa kubera umutekano w’abaturage ari bwo azagira agaciro. Ubwitange bwiza azagira muri iki kibazo nibyo bizamuhesha ishema haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga kuko azaba akoze ikintu kidasanzwe uwo yasimbuye yananiwe kugeraho imyaka 18 yose yamaze ari ku ubutegetsi.

Urupfu rwiza ni urwo gusiga izina ryiza imusozi, kuko bitazibagirana mu mateka y’isi nyuma yo gupfa urupfu rusanzwe, urw’ikirago cyangwa urundi rupfu. Ibyo nibyo bita urupfu rwiza, gutabaruka cyangwa kuryamira akaboko k’abagabo umugani w’abarundi. Ibitandukanye n’ibyo byaba ari amahamba. Turatabaza Tchisekedi ngo yikure mu rugabangabo afate inzira imwe isobanutse ibanisha amoko yose agize DRCongo harimo n’abanyamurenge.

Twamagane jenoside ikorerwa abanyamurenge. #Save#Minembwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *