img-20241209-wa0118-768x512.jpg

Umuvunyi Mukuru yaburiye Abanyarwanda bakijandika muri ruswa cyane cyane abayobozi

Sangiza iyi nkuru

Umuvunyi Mukuru arasaba Abanyarwanda cyane cyane abayobozi n’abandi bijandika mu byaha bya ruswa kubireka, kuko ruswa ari icyaha kidasaza kandi inzego za Leta zishinzwe kuyirwanya ziticaye ku buryo ntaho bazahungira .

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa, wizihirijwe mu Karere ka Muhanga ku rwego rw’Igihugu.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko abarya ruswa bakwiye kubicikaho, kuko inzego z’Igihugu zishinzwe kuyirwanya ziticaye, kandi ntaho bazacikira ubutabera kuko ruswa ari icyaha kidasaza.

Ati: “Ruswa ubundi iba mu byiciro bitandukanye, kuko hari ruswa ishingiye ku gitsina, ruswa y’amafaranga n’izindi zitandukanye zirimo n’ishingiye ku kimenyane. Rero navuga ko abakijandika mu byaha bya ruswa bakwiye kubireka bakarya bari menge kuko icyaha cya ruswa ntigisaza.”

Yongeyeho ati: “ Si nka kumwe umuntu akora icyaha akajya kwihisha akajijisha akazagaruka nyuma, kuko kuri ruswa ho si ko bimeze kubera ko uwakoze icyaha gishingiye kuri yo igihe cyose azakiryozwa kuko kitari mu byaha bisaza mu Rwanda rwacu.”

Akomeza kandi asaba urubyiruko, gufatanya n’inzego z’Igihugu mu kurwanya ruswa nkuko ari imbaraga z’Igihugu cy’ejo hazaza.

Ati: “Hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa igira iti ‘Dufatanye n’urubyiruko mu kurwanya ruswa dutegura inyangamugayo z’ejo hazaza, ndashishikariza urubyiruko gufatanya n’inzego z’Igihugu kurwanya ruswa, kuko ari wo murongo igihugu kihaye wo kurema inyangamugayo z’ejo hazaza zizakomeza kubaka igihugu kizira ruswa.”

img-20241209-wa0118-768x512.jpg

Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa wasanze u Rwanda mu kurwanya ruswa n’akarengane ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu umunani bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, rukaba kandi urwa kane muri A furika yose, mugihe ku si u Rwanda ruza ku mwanya wa 49 mu kurwanya ruswa n’akarengane, rukaba rufite intego yo kuzaba ari urwa mbere mu 2050.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *