gp-nyagatare

Abayobozi b’akarere ka Nyagatare batujyanye kwiyamamariza mu irimbi: Dr Habineza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka ugereranyije n’ayari yarayabanjirije muri 2017.

Mu matora yo muri Nyakanga Dr Habineza yabaye uwa kabiri n’amajwi 0.50%; inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze n’amajwi 99.18%.

Uyu munyapolitiki mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko n’ubwo yatsinzwe amatora ndetse bikarangira ataninjiye mu Nteko Ishinga Amategeko asanga yarahisemo neza, kuko byari ngombwa gushyira imbere inyungu z’ishyaka kuruta iz’umuntu ku giti cye.

Yagize ati: “Nahisemo neza kandi nahisemo neza cyane […] Twabonaga nk’ishyaka cyangwa umukandida twagira akamaro cyane twiyamarije ku mwanya Perezida wa Repubulika, kubera ko ari ho twabonaga twatanga ibitekerezo byacu neza byo kuyobora igihugu, ariko noneho kandi ntabwo ari byo byonyine, hari no kubaka umusingi wa demokarasi. Buriya demokarasi ni umusingi ugenda wubakwa ushyiraho ibuye.”

“Twasanze nk’uko nari nariyamamaje mu 2017 nubwo bitakunze ariko bifite umusingi cyangwa hari itafari twashyize mu kubaka umusingi wa demokarasi. Iyi nshuro iyo tuza kubireka, byasaga nk’aho umuntu yari kuba ashyize imbere inyungu ze ku giti cye.”

Abajijwe niba hari impinduka abona zarabayeho mu matora yo mu mpeshyi n’ayo mu myaka irindwi ishize, Dr Habineza yavuze ko impinduka zabayeho.

Yavuze ko nko muri 2017 ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare ubuyobozi bw’aka karere bwamwohereje mu irimbi, ibitarigeze bibaho mu matora yo muri uyu mwaka.

Ati: “Mu 2017 hari ahantu badukubise amabuye muri za Kirehe, hari ahantu badutwaye kwiyamamariza mu irimbi. Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, badutwaye kwiyamamariza mu irimbi Rwimiyaga, badukuye ahantu tugomba kwiyamamariza. Hari ahantu twasanze umutekano urenze babujije n’abaturage kugera aho turi za Nyamasheke, za Rusizi…”.

“Iyo ubipimye ukagereranya na 2024, byabaye byiza kurushaho. Abayobozi b’uturere ba bandi badutwaraga mu marimbi ni bo batwakiraga.”

Dr Frank Habineza yunzemo ko muri uyu mwaka aho ba Meya b’uturere batabonekaga hazaga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, ikindi hakaba hari n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru barindaga abakandida bose.

Ku bwa Habineza, impinduka zabayeho zagaragaje ko hari intambwe irimo guterwa mu kubaka u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *