Bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare ku rwego agenewe ba Ofisiye.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu musore yasoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Sandhurst mu Bwongereza.
Amafoto yashyizwe kuri X na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yerekana abarimo we, Madamu Jeannette Kagame, Ivan Cyomoro Kagame usanzwe ari imfura mu muryango w’Umukuru w’Igihugu na Capt. Ian Kagame bagiye gushyigikira Brian wari wasoje amasomo.
Brian Kagame byitezwe ko nyuma yo gusoza ariya masomo mu minsi iri imbere azarahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF), akanahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.
Uyu musore yasoje amasomo ya gisirikare nyuma ya mukuru we, Captain Ian Kagame Kigenza Kagame winjiye muri RDF nyuma yo kwiga mu Ishuri rya Sandhurst.


