Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko umuntu uzatanga amakuru afasha kumenya cyangwa gufata abakekwaho gutwika amasoko mu bice bitandukanye by’igihugu azahabwa igihembo cya miliyoni 500 z’Amarundi (asaga miliyoni 246 Frw).
Ndayishimiye yabivuze ku wa 27 Kanama 2026, ubwo yari mu munsi mukuru wahariwe urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure.
Yasabye abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, kuba maso no gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kugira uruhare mu gutwika amasoko n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.
Uyu mugabo yavuze ko Leta ayoboye yiteguye guhemba umuntu uzatanga amakuru yafasha mu kumenya cyangwa gufata abakekwaho ibyo bikorwa.
Ati: “Muri Leta twemeye ko umuntu uzerekana abatwika amasoko tuzamuhemba miliyoni 500.”
Ndayishimiye kandi yavuze ko abantu batanu cyangwa barenga bafatwa nk’abagize uruhare mu gutera inkongi z’amasoko bashobora gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba, bityo bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Yasabye urubyiruko rw’Imbonerakure gukorana no guhanahana amakuru kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bitazongera kubaho.
Ati: “Mwebwe Imbonerakure, mujye inama, muhane amakuru kugira ngo hatagira irindi soko ryongera kubashya.”
Ndayishimiye yavuze ibi mu gihe mu bice bitandukanye by’u Burundi hakomeje kuvugwa inkongi zangiza amasoko n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, bigatera igihombo ku bacuruzi n’abaturage.
Nibura amasoko n’ahacururizwa ibicuruzwa harindwi byibasiwe n’inkongi kuva muri Mutarama kugeza ku wa 25 Kanama 2026.
Muri ibyo bibazo harimo inkongi yibasiye ahacururizwa imbaho hafi ya Kwa Siyoni ku wa 26 Mutarama, Isoko rya Jabe, irya Ngozi, Kinindo na Cibitoke. Hari kandi inyubako z’ubucuruzi za Galleries Ndayizamba na Le Parisien z’i Bujumbura.
Izi nkongi zabaye mu gihe hakomeje kutumvikana ku cyaba gitera inkongi z’amasoko mu Burundi.
Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko iperereza ryerekanye ko isoko rikuru rya Bujumbura ryatwitswe nkana.
Ibi binyuranye n’ibyavugwaga mbere n’abayobozi, ubwo batangazaga ko nta bimenyetso bihagije bari bafite byerekana ko inkongi z’amasoko zatewe ku bushake.
Kugeza ubu, ikibazo cy’abari inyuma y’izi nkongi kiracyateza impungenge, mu gihe Leta ikomeje gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kuba bazigiramo uruhare.


