Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ku isonga ry’abashinjwa gusebya Leta y’u Rwanda nabo ubwabo yarayihozemo

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bimaze kugaragara ko hari abanyapolitiki barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda na Perezida Kagame, ubu bakaba barahunze igihugu bakajya kuba mu buhungiro hirya no hino mu bihugu bahungiyemo, intera igihugu kimaze kugeraho ngo yaba ariyo ikomeje kubavugisha amangambure.
Inkuru dukesha ikinyamakuru “News of Rwanda”, ngo aba banyaPolitiki barwanya Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame icyo bashingiraho kandi bita ukuri, ngo ni uko mu Rwanda nta Demokarasi ihari ndetse bakanemeza ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa, kimwe no kuyoboresha igitugu ,kutagira impuhwe no kutumva inama kwa Perezida kagame.
NYAMWASA_0
Nyamara n’ubwo bahuriza kuri ibi bikurikira bavuga nabi u Rwanda kandi barahoze barukorera nyuma bagahunga kubera ibyaha runaka bashinjwa, Perezida Kagame ntahwema kwitabira ubutumire mpuzamahanga, kubera imiyoborere myiza Demokarasi n’iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 21 Jenoside yakorewe abatutsi irangiye.
Ibihugu by’I Burayi, Amerika na Aziya bihuriza ku kuba muri Afurika hakiri ikibazo cya ruswa mu buyobozi no kudindiza iterambere ry’abaturage kubera imiyoborere mibi kugundira ubutegetsi,…
Ariko ibi bitandukanye cyane no mu butegetsi bw’u Rwanda kuko abaturage ubwabo biyemerera ko bamaze kuryoherwa n’imbuto z’imiyoborere myiza, nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza.
N’ubwo ariko aba barwanya ubutegetsi bavuga ko Perezida Kagame ayoboresha igitugu, atagira impuhwe, adindiza iterambere ndetse mu Rwanda hakaba nta Demokarasi ngo ihari, uburyo abaturage ubwabo bifuza ko yakomeza kuyobora akanongererwa manda ngo byaba ari nk’ikimenyetso kigaragaza ukuri ndetse amashirakinyoma ku bivugwa kuri Leta y’u Rwanda.
Kuvuga ko Perezida Kagame atagira impuhwe ndetse ntiyemere impanuro, ngo ni ugushaka guharabika ku bw’inyungu z’ababikora ndetse ko binatandukanye cyane n’ukuri kuko amahanga adasiba kuza mu Rwanda kwigira ku byagezweho mu nzego zose zirimo imiyoborere myiza n’ubutabera mu Rwanda.
Aba kandi barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, ni nabo bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu batera ibisasu hirya no hino, ariko kubera imiyoborere myiza mu nzego zose ngo ibi bikorwa bibi bigakumirwa rimwe na rimwe umugambi ukamenyekana utarashyirwa mu bikorwa.
Abo bavuga nabi u Rwanda ni bamwe mu bahoze mu buyobozi buriho mu gihugu, nka Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ubu uba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, ubu unashinjwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu iterabwoba ry’ibikorwa byo gutera ibisasu mu gihugu.
Rodasingwa Theogene ubu uri mubayobozi bw’ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda nawe yahoze akora muri Perezidansi ndetse anaba amasaderi w’u Rwanda muri USA, David Himbara wahoze ari umujyanama muri Perezidansi, Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe,… bose ibyo bavuga kuri Leta y’u Rwanda ngo usanga bigambiriye gusebanya ko ibikorwa byivugira.
Imyaka ni 21 ishize Jenoside yakorewe abatutsi irangiye, abanyarwanda bakaba bishimira ibyiza bamaze kugeraho nyuma y’amateka mabi yaranze igihugu yanakigejeje ku icuraburindi, abanyarwanda barashima cyane Leta y’ubumwe ibagejeje ku majyambere ari naho bahera basaba ko ingingo y’101 yo mu Itegekonshinga yahindurwa Perezida Kagame agahabwa andi mahirwe yo kuyobora igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *