Amakuru aturuka mu Karere ka Rwamagana agera kuri Bwiza aravuga ko uwitwa Samuel Kabera yarashwe agahita apfa ubwo yageragezaga gucika Polisi.
Uyu mugabo w’imyaka 33 yari ajyanwe ngo yerekane aho yahishe ibikoresho yifashishije mu kwica Sibomana Emmanuel w’imyaka 57 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari umuturanyi we.
Nyakwigendera wari utuye mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Ruhimbi ho mu Karere ka Rwamagana, yishwe ku itariki 13 Ukuboza 2024 ahagana saa mbili n’igice z’ijoro akubiswe ipiki n’umuturanyi we.
Biravugwa ko ubwo yatangiraga kwiruka abaturage bari hafi aho bagerageje kumwirukaho ari nako polisi nayo imuri inyuma ndetse banarasa hejuru akomeza kwiruka, umupolisi abonye nta kundi aramurasa.



4 Responses
ha ha ha, kwerekana aho yahishe ibikoresho? atambaye amapingu noneho? abaturage baratangira arabananira? police irasa ibona abaturage bari kumutangira?
Iyi theatre ndumva ikinitse neza da!!!!
Ubu se arakubabaje koko? Uwicisha inkota nawe akwiye kwicishwa inkota.
Ko numva ubabajwe n’umugenocidaire warashwe ntubabazwe n’inzirakarengane yishwe. Ariko ingengabitekerezo ni indwara mbi kweri
@Mugisha, wibitindaho nubundi uriya atavuye mu bantu, yazica abandi