Mu nama yakoresheje kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Ukuboza 2024, ahitwa Grand Place de Bonzola i Mbujimayi, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakomoje ku bibazo byinshi bireba ubuzima bw’igihugu, aboneraho kongera kwibasira Kiliziya Gatorika.
Ku bijyanye n’umutekano, umukuru w’igihugu cya Congo yavuze ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zongerewe imbaraga, bigatuma ibirindiro bitandukanye by’abanzi bisenywa.
Ati: “Mu gihe tuvugana hano, mu rugamba rw’ibikorwa, umukino uratworoheye.”
Perezida FĂ©lix Tshisekedi yamaganye kunengwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abapadiri ku bijyanye n’imyitwarire y’igisirikare ku rugamba nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo ikomeza ivuga.
Ati: “Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntacyo bavuga iyo FARDC itera imbere. Ni bo banzi, abarozi b’igihugu. Abandi banzi n’abarozi ba Congo bari mu makazu ”.
Yongeyeho ati: “Nzahagarika ubupfumu bwabo. “.
Aya magambo yavuzwe na Perezida Tshisekedi aje mu gihe ikibazo cyo kuvugurura cyangwa guhindura itegeko nshinga gikomeje kutavugwaho rumwe muri politiki ya Congo. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho barwanya byimazeyo iki gikorwa cy’umukuru w’igihugu.
Inama y’Abepiskopi bo mu gihugu cya Congo (CENCO) nayo yagaragaje ko itemeranya n’iyi ntambwe, ibikomeza kugaragaza ko hari amakimbirane hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.


