CIMERWA ni gihamya nziza dukesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame-Minisitiri Anastase Murekezi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arakangurira abanya-Rusizi gushora imari zabo muri aka Karere kiganjemo ubukerarugendo, ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2015 ubwo yatahaga ku mugaragaro uruganda rwa CIMERWA ruherereye muri Bugarama ho mu Karere ka Rusizi.
PM
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashimiye abashoramari babashije gushora imari zabo bakabasha kubaka uruganda CIMERWA, avuga ko ari urugero rwiza ndetse ko ari ni igihamya cyiza ikesha politike nziza ya Leta yo kwegurira abikorera imwe mu mishinga yahoze ari iyayo.
kugera mu mwaka wa 2006 CIMERWA rwari uruganda rwa Leta, imyinshi mu migabane ya Leta yahawe Pretoria Portland Cement yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yaguze imigabane ingana na 51%; Leta yasigaranye gusa imigabane ingana na 16.55% , ibi byose ngo bikaba bishimangira imiyoborere myiza u Rwanda rukesha Perezida Paul Kagame.
PM1
Minisitiri akaba yavuze ko kwagura uruganda rwa CIMERWA rukagira ubushobozi bwo gukora ciment ingana na toni 600,000 ku mwaka zivuye kuri toni 100,000 bizatuma u Rwanda rushobora kwihaza kuri ciment.
Ubu mu Rwanda ngo hakenerwa ciment ingana na toni 500,000 ku mwaka, Toni 100,000 zizasaguka, zizacuruzwa ku masoko yo mu karere dutuyemo, harimo cyane cyane ay’i Burundi no muri Congo y’Iburasirazuba.
Bizatuma kandi u Rwanda rurengera amadevise arenga USD 85,000,000 rwajyaga rukoresha mu gutumiza toni 400,000 za ciment mu mahanga, nk’uko imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro ibigaragaza.
PM4
Umuyobozi wa CIMERWA Busisiwe Legodi yavuze ko uru Ruganda ruzagera kuri byinshi kandi ko rufite ubushobozi bwo gukora ciment ihagije izabasha guhaza u Rwanda ndetse n’aka Karere, bityo akaba abona ko ku bufatanye na Sosiyete PPC ifite imigabane igera kuri 50 ifite n’ubunararibonye mu gukora ciment bizabafasha kugera ku ntego bihaye.
Madame Busisiwe yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ibafasha mu kugera kuri byinshi, anashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bufasha abashoramari babona boroherezwa mu gushora imari yabo mu Rwanda.
pm3
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Frederic Harerimana, we yavuze ko uruganda rwa CIMERWA rwabereye igisubizo akarere abereye umuyobozi, ko rwagize uruhare muri gahunda za Leta zitandukanye haba mu burezi, Ubuzima, Imibereho myiza y’abaturage, ko rwanatanze Miliyoni enye z’amadorali mu gukora umuhanda wa Bugarama-CIMERWA ureshya n’ibilometero 10.
Uru ruganda rukaba rwarahaye akazi bamwe mu baturage b’Akarere ka Rusizi bityo bakabasha kwikura mu bukene.
Umuyobozi w’Akarere kandi yaboneyeho gutanga intashyo kuri Perezida Paul Kagame, aho yavuze ko iyo hataza kubaho imiyoborere myiza ntacyo bari kugeraho, bakaba bamushimira ko imvugo ari yo ngiro ko iterambere yabijeje bakomeje kurigeraho.
CIMERWA yagura uruganda rwayo yatanze akazi ku bantu barenga 600 barimo Abanyarwanda 400, n’inzobere z’Abashinwa 200. Uyu mubare kandi waje wiyongera ku w’abakozi bahoraho bagera kuri 250. Umushahara uhabwa aba bakozi, utuma bashobora kwiteza imbere ndetse bagateza imbere n’imiryango yabo nk’uko byatangajwe n’abaturiye uruganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *