Hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara ibikorwaremezo byinshi nkâimihanda na zimwe mu nyubako bitwara akayabo byubakwa mu Rwanda byâumwihariko mu Mujyi wa Kigali, biba biri kubakwa nâAbashinwa. Abantu benshi bumvikana bibaza impamvu aya masoko yinjiza akayabo aba yahariwe Abashinwa. Amakompanyi yâubwubatsi yâAbanyarwanda, nâabafundi bo mu Rwanda bavuga ko impamvu batabona akazi usanga Abashinwa bafite ibikoresho bihagije mu kubaka ibyo bikorwa remezo. KT Press yakoze icukumbura kuri iyi ngingo, yasanze hari kompanyi nka (CCECC) yubatse Kigali City Tower, ikaba iri kubaka Ibitaro bya Nyarugenge. Yasanze kandi iyi kompanyi yashinzwe mu 1979, ifite ubunararibonye mu bijyanye nâubwubatsi. Andi makompanyi yihariye amasoko manini mu Rwanda, harimo âBeijing Construction Engineering Groupâ (BCEG), iyi ikaba ari yo yatsindiye kubaka inyubako ihebuje muri Kigali, âKigali Convention Centerâ. Abubatsi bâAbanyarwanda bagaragaza ko impamvu kompanyi zâAbashinwa zibahigika mu gutsindira amasoko yo mu Rwanda, ari uko zifite ubunararibonye ugereranyije na kompanyi zâAbanyarwanda. Icyakora ngo kompanyi zâAbanyarwanda ziramutse zihawe amahirwe nkâizâAbashinwa, zishobora guhangana ku isoko ryâumurimo, kandi na zo zigatsinda zikanubaka bigakomera. Umwe mu bafundi baganiriye na KT Press, ku nyubako yâibitaro byâakarere ka Nyarugenge, agaragaza ko kopmanyi zâAbanyarwanda zishoboye ariko zidahabwa amahirwe angana nâizâAbashinwa igihe cyâipiganwa. Ati âNtabwo kompanyi zâAbanyarwanda zishobora guhigika izâAbashinwa, kubera impamvu ebyi navuga. Iya mbere ni ikibazo cyâubushobozi bwâamafaranga ku makompanyi yâAbanyarwanda ugereranyije nâizâAbashinwa.â Yakomeje ati â Ikindi ni uko kompanyi zâAbashinwa zifite uburambe mu bwubatsi, ibyo na byo bikaba bibaha amahirwe mesnhi mu gutsindira amasoko. Ahubwo usanga kompanyi zâAbanyarwanda kugira ngo zibashe kubona amasoko zisunga izâAbashinwa.â Abafite kompanyi zâubwubatsi nâabafundi muri rusange usanga icyo bahurizaho ari ukurebesha amaso ibikorwa bagakwiye gukuramo amafaranga bikorwa na kompanyi zâAbashinwa haba muri Kigali no hanze yayo.


