Uyu mukobwa ni we wavuzweho gushyira Bishop ku karubanda

Pasiteri yinjira mu rusengero abayoboke babanje kumupfukamira

Sangiza iyi nkuru

Bishop Emmanuel Esezobor uyoboye itorero rya Fire House Church International Worship Centre amaze kwandika izina muri Nigeria bitewe n’ibikorwa bitandukanye akora bivugwa ko bihabanye n’iyobokamana harimo kwinjira mu rusengero abayoboke babanje kumupfukamira.

Mu mezi make ashize, ifoto ya Bishop Esezobor yashyizwe hanze n’umukobwa wavuze ko pasiteri ubwe yigeze kumuha amafaranga kugira ngo baryamane.
Iyi foto igaragaza Bishop, iruhande rwe hari n’umurinzi ufite imbunda, ari na we umukingurira imodoka. Hari kandi abagabo bane bapfukamye bambaye amakote, bivugwa ko ari abamugwa mu ntege mu nshingano afite.

Umukobwa wamutamaje yavuze ko bahuriye mu ndege bavuye mu Bwongereza, amubwira ko ari Bishop nyuma amubaza nimero ye, na we arayimuha kuko atabibonagamo ikibazo.

Nyuma ngo yaje kumuhamagara, amubwira ko niyemera bakaryamana aramuha amafaranga y’amanaira ibihumbi magana atatu (N300,000). Aya mafaranga arenga 700,000 RWF. Umukobwa yarabyanze, Bishop amusaba kuzamurangira undi.

Bishop Esezobor avugwaho guhimba igitangaza cyo kuzura umuntu agamije kwishakira amafaranga. Uyu pasiteri ngo yigeze kwishyura umuntu ngo ajye mu isanduku ari muzima kugira ngo abantu bagire ngo yapfuye, nyuma amuzure. Inkuru yasakaye yavuze ko yamwishyuye N500,000 kugira ngo amufashe guhimba iki gitangaza ariko ukuri kw’amafaranga yishyuye kwagiye ahagaragara.

Bishop Esezobor avuga ko ari umusirikare w’Imana utaritoranyije, ahubwo yatoranyijwe na yo. Avuga ko umuryango we wose kuva kuri se, nyina n’abavandimwe be bose ari abapasiteri. Ngo yakabaye acuruza ibiyobyabwenge abyambutsa Nigeria abijyana mu Budage ariko Imana ntiyabikunze.

Uyu mukobwa ni we wavuzweho gushyira Bishop ku karubanda
Uyu mukobwa ni we wavuzweho gushyira Bishop ku karubanda

Aho ageze aba acungiwe umutekano cyane
Aho ageze aba acungiwe umutekano cyane

asezobor.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *