Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF) wari ufite ipeti rya Liyetona (Lieutenant), yapfuye nyuma yo kwiyahura yirashe.
Lt Amon Ariho wabarizwaga muri Brigade ishinzwe ubwubatsi, yirasiye ahitwa Nakirebe hagati y’uturere twa Mpigi na Wakiso, ku wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2025.
Amakuru avuga ko ubwo byari bigeze mu ma saa munani z’igicamunsi yahagaritse imodoka ye ku kibuga cy’umupira kiri muri kariya gace, atatanya abakinnyi barimo bakina mbere yo kwinjira mu modoka akavanamo imbunda yo mu bwoko bwa SMG (Submachine Gun) yirashishije.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uriya Ofisiye muto yiyambuye ubuzima.
Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda, Col. Deo Akiik yemeje amakuru y’urupfu rwa Lt Ariho, avuga ko “abasirikare bacu n’abapolisi bahise basubiza byihuse, mu gucungira umutekano aho hantu babona ibyo umusirikare yari afite birimo telefoni ye ngendanwa n’ibyangombwa bye byari mu modoka.”
ChimpReports iravuga ko nyuma ko umurambo w’uriya musirikare wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murago, na ho imodoka ye n’imbunda bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mpigi.
Iperereza ku ntandaro y’urupfu rwe kuri ubu riracyakomeje.


