ids1.jpg

Imikorere y’uburyo bwa Iron Dome bupfubya misile+Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Uko isi itera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n’igisirikare kigenda gikora intwaro zigezweho gifatanyije n’ibigo n’inganda zitandukanye. Hagiye hakorwa ibitwaro bya kirimbuzi, indege z’intambara zigendera ku muvuduko udasanzwe, amato agendera munsi y’inyanja, ndetse n’ubwirinzwi butuma ibisasu bitewe ahantu runaka bipfubira mu kirere.

Iron Dome System ni ubwirinzi buhambaye bw’ibisasu bituruka mu kirere bwakozwe n’ikigo cya Rafael Advanced Defense Systems ndetse n’ikigo cyo muri Israel gikora ibyoga ikirere (indege n’ibyogajuru). Ikigo cya Raytheon cyo muri Amerika na cyo cyinjiye ku isoko ryo gukora ubu buryo ku bufatanye na Israel.

Uburyo bwa Iron Dome ubwabwo bukora nk’ibisasu ariko birasa cyangwa bigapfubya ibindi biturutse mu kirere. Ibisasu bya Iron Dome biraswa ku bisasu kuva ku ntera y’ibirometero 4 kugeza muri 70. Ibi bisasu bipfubywa ni za misile ntoya nka za ‘rockets’ na za ‘stream’.

Nk’uko Business Insider Iron Dome ifite uburyo butatu ari bwo, I-DOME, C-DOME na SKYHUNTER bunakoreshwa na leta zunze ubumwe z’Amerika yabuguze na Israel.

I-Dome ni uburyo bukora ku butaka, aho imashini zikoreshwa, zishyigikirirwa hasi cyangwa zigashyirwa mu modoka. Imashini imwe yakwira mu ikamyo nini yose. C-Dome ni imashini zishyirwa mu mazi mu gihe skyhunters nk’uko amagambo ubwayo abisobanura, ni uburyo bwa Iron Dome bukorera mu kirere.

Iron Dome ikorana na Radar (uburyo bufasha kumenya ibiri mu kirere) ku buryo ukora ku buhanga bwayo yifashishije ibimenyetso byo mu kirere abona muri mudasobwa, amenya aho igisasu giturutse n’intera kiriho, ubundi agasaba abashinzwe kurasa gutunganya neza igipimo (target).

Uburyo bwa Iron Dome bwatangiye gukorera hafi y’agace ka Beersheba tariki ya 27 Werurwe 2011. Muri uwo mwaka, tariki ya 7 Mata, Israel yapfubije igisasu cyo mu bwoko bwa BM-21 cyari giturutse mu mugi wa Gaza wo muri Palestine. Tariki ya 10 Werurwe 2012, igisirikare cya Isreal cyatangaje ko cyapfubije 90% by’ibisasu byarashwe ku gihugu biturutse na none muri Gaza. Muri uwo mwaka, mu Kuboza Israel yongeye gutangaza ko yapfubirije mu kirere ibisasu birenga 400 na none mu Kuboza 2014, ibisaga 1200 byarapfubijwe.

Ubu buryo ni bwo Israel yakoresheje tariki ya 12 Ugusyingo 2019 ubwo umutwe wa Islamic Jihad wayirasaga ibisasu bya rocket uyiziza kuwicira umuyobozi, Bahaa Abu al-Ata . Mu bisasu 50 byaturutse mu mugi wa Gaza, yavuze ko yapfubijemo ibirenga 20.

Igisirikare cya Israel gifite gahunda yo kongerera ubushobozi ubu buryo, bujye bupfubiriza mu kirere ibisasu biri ku ntera y’ibirometero 70 kugeza kuri 250. Iron Dome ipfubya ibisasu biturutse mu cyerekezo kimwe ariko Israel ivuga ko mu minsi ri imbere izavugurura ubu buryo bukajya bupfubya ibisasu biturutse mu byerekezo bibiri.

ids1.jpg
ids2.jpg
ids6.jpg
ids3.jpg
ids9.jpg
ids4-2.jpg
ids8.jpg
ids7.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *