Umurinzi bwite wa Perezida Nana Akufo-Addo wa Guana, yaguye igihumure ubwo bari kumwe amucungiye umutekano.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza, ubwo Perezida Akufo-Addo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ageza ijambo rya nyuma ku banya-Ghana, mbere yo gushyikiriza ubutegetsi John Mahama Dramani watorewe kuba Perezida mushya w’iki gihugu mu mwaka ushize.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, umurinzi wa Perezida wa Ghana ukunze kuba amuhagaze inyuma mu gihe avuga ijambo (babita ba Somambike cyangwa ‘aide-de-camp’) agaragara adandabirana akitura hasi.
Kugwa igihumure kwa Col. Isaac Amponsah umaze igihe mu basirikare bacungira umutekano Perezida wa Akufo-Addo, byatumye Perezida wa Ghana ahagarika ijambo rye by’akanya, mu gihe abashinzwe ubuvuzi mu nteko Ishinga Amategeko barimo bagerageza gukiza amagara y’uriya Ofisiye.
Nyuma yo kumuha ubufasha bw’ibanze bahise bamujyana kwa muganga nk’uko ibinyamakuru byo muri Ghana bibivuga.
Icyatumye uriya musirikare agwa igihumure ntikiramenyekana, ndetse nta makuru y’uko ubuzima bwe bwifashe abategetsi bo muri Ghana bari batangaza.


