IMG_0177

Ubumenyi ku cyo ufite n’icyo kizakubakira ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” (Itangiriro 1:28)

Imirebere y’abantu iratandukanye. Iyo umwe abonye ikiro cy’ibigori, yabona imboga, undi yabona umurima, undi yabona ibiryo by’amatungo, n’undi yabona imari yo kugurisha. Biterwa n’icyo buriwese agiye kubikoresha. Bose bafite ukuri kumirebere yabo, gusa uyabonamo umurima, niwe ufite imirebere y’Imana.

Nta kintu gicagase Imana yaremye, kandi nta cyuzuye yaremye. Yashizeho urufatiro umuntu azubakiraho ngo yaguke. Imana yashize muri buri muntu ububasha bwo kwororoka. Buri umuntu n’imbuto yavamo umurima w’ibyiza, biterwa n’uko ubona ndetse unakoresha ubuzima bwawe.

Ugukoresha abona muri wowe imbuto yabyaza umusaruro, niyo mpamvu akigufite. Ukwirukana ababonye ko nta mumaro ugifite, ukakwima n’uko adakeneye icyo akubonamo cyangwa ntacyo akubonamo, cyangwa se ufite agaciro karenze ubushobozi bwe. Wowe se wibona ute? Uburyohe bw’igiti buzwi n’abarya imbuto zacyo, ninabo bazi agaciro kayo. Abazi agaciro kawe ni abazi ibikurimo, niba wowe utazi ibikurimo, nikuvuga ko utazi agaciro kawe. Ariko hari ubizi kurusha bose, ni Yesu.

Umunsi uremwa, hari ibyo yagushizemo n’ibyo agutezeho. N’umwegera azabiguhishurira. Uwo munsi uzatangira kwororoka by’ukuri. Urugero umuntu witwa Toyota, cyangwa Samsung buzuye isi gusa kuko bamenye imbuto zibarimo imbere. Nawe ushobora kutuzuza isi abana wabyaye, ariko imirimo yawe yagera aho utateze kugera. Uyu mwaka ukubere uwo gutahura ikikurimo no kucyagura mw’Izina rya Yesu.

Shalom,

Pastor Christian Gisanura

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *