RDF izakomeza kurinda ibyo abanyarwanda bagezeho harimo n’umutekano-Paul Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 yabwiye abofisiye bashya 320 barangirije amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera ko bafite inshingano zo kurinda ibyo abanyarwanda bagezeho harimo n’umutakano wabo.

Perezida Kagame yabwiye aba bofisiye ko kugira ngo igihugu kigere aho kiri uyu munsi ari uko ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abaturage, abasaba gukomeza ubu bufatanye. Umurimo w’ibanze zigomba gukora kuri bo ni ukurinda ibyubakwa n’abanyarwanda kandi na zo zirimo.

” RDF ni ingabo zikakomeza kurinda ibyo abanyarwanda bagezeho bafatanyije, harimo n’umutekano.” Paul Kagame.

Guharanira amahoro ni indi nshingano yabibukije kubwo ngo ntabwo yizana kandi yemeje ko atari ibintu bizabagora kubyuzuza kuko hari uburyo bateguwemo.

Perezida Kagame yavuze ko ibikwiriye gukorwa n’ubwo iteka ibintu bidahora byera ngo de ariko na none hakaba hari uburyo bwateguwe bwo kubikemura.

“Hari uburyo mwateguwemo, ibyo ndumva bitazabagora kubyuzuza, tukabana hagati yacu, tukabana n’ibihugu duturanye n’amahanga, tugahahirana, tukubahana. Ariko na none iteka ntabwo ibintu bihora byera ngo de! Hari ubwo abantu babusanya, banduranya. Ubwo ariko ngira ngo twateguriwe gukemura ibibazo nk’ibyo ngibyo mu nzira itewe n’uko ibyo bibazo biba byaje” Paul Kagame.

Bamwe muri aba bofisiye bari bamaze umwaka biga amasomo ya gisirikare (Military Science) ndetse n’abandi bamaze imyaka ine bakomatanyiriza rimwe amasomo asanzwe ya kaminuza (Social Science) n’aya gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *