weddn.jpg

Udushya twaranze ubukwe bw’ibyamamare bwatumiwemo abantu 11

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umuganda, Heli Loyce Agaba uzwi nka Heli Esli ku izina ry’ubuhanzi ndetse na Sunshine Melody uyoboye Kanta Group bakoze ubukwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 bwatumiwemo abantu 11, burangwa n’udushya gusa.

Ubu bukwe bwabereye muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pawulo iri mu karere ka Kasese, bwatumiwemo ababyeyi bombi b’umukwe n’umugeni ndetse n’inshuti za hafi nkeya ariko ngo bagiye bazi ko bagiye gushimira Imana mu rusengero nk’uko bari babwiwe.

Sunshine Melody avuga ko uwagombaga kumwitaho tuzi nka ‘Best Man’ atari azi ko aje mu bukwe nk’uko My Wedding yabitangaje.

” Ntabwo yigeze amenyeshwa ko aje mu bukwe, yewe n’uko yari yambaye byagaragaraga ko ataje mu bukwe.” Melody.

Melody yavuze ko havuyemo imyenda, ibindi byose byifashishijwe muri ubu kukwe byatwaye amashilingi ya Uganda 300,000 (Shs 300,000). Tuyavunze mu manyarwanda, arenga gato 75,000 RWF.

Impamvu ubukwe bw’ibi byamamare bwahendutse ngo ni uko ikanzu Heli Esli yambaye ari iyo yidodeye mu nzu ye y’imideri, Sun Shine we ikoti yambaye ikaba impano yahawe n’inzu y’imideri ya Falcon Suits. Ku bijyanye n’umushoferi ngo ntibyabagoye kuko ari bo bitwaye ubwo basubiraga mu rugo. Ku bijyanye n’umufotozi, ngo uwabafotoye ni usanzwe afasha umugore we gukora amashusho y’indirimbo; ngo na we yabibakoreye ku buntu.

Melody yavuze ko impamvu batatumiye abantu benshi muri ubu bukwe ari uko ubwo batangazaga ko bazabana bakoresheje amafaranga menshi. Ngo bari barateguye kuzakoresha miliyoni 49 z’amashilingi ariko baje kwisubiraho. Babonye ko abatumirwa 11 bahagije kuko bagize uruhare runini mu migendekere myiza y’umuhango wabanjirije ubu bukwe.

weddn.jpg
weddn1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *