Umunyeshuri witwa Umukundwa Liliane wiga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri mu karere ka Huye, yatangaje abayeho mu bwoba nyuma yo yo kugaragaza ko iriya Campus itabamo Internet bigatuma atangira gushakishwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu mukobwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ubutumwa bugaragaza ko kuba muri Campus ya Huye hataba Internet ihagije bigira ingaruka ku myigire y’abayigamo, ahanini bitewe no kuba batabona uburyo bwo gukora ubushakashatsi ku byo biga.
Abayobozi ba Kaminuza basubije kuri iki kibazo bitandukanye, abenshi bemeje ko muri iriya Campus hari Internet idahagije, gusa bizeza ko hari ibiri gukorwa kugira ngo ikibazo gikemuke burundu.
Icyakora Umukundwa nyuma yo kugaragaza ikibazo avuga ko yatangiye guhigishwa uruhindu, ku buryo ifoto ye ikomeje guhererekanwa imbere muri Kaminuza no mu matsinda ya WhatsApp ngo uwaba amuzi atange amakuru.
Ni ibintu avuga ko bimuteye ubwoba ngo kuko hari n’abayobozi b’abanyeshuri (ba CĂ©pin) babwiwe ko uwaba amuzi akamuhishira bimugwa nabi.
Mu butumwa uriya munyeshuri yanditse ku rubuga rwa X atabaza yagize ati: “Nyuma yo gusobanuza ikibazo cya internet muri Kaminuza NKURU y’u Rwanda, ndimo gushakishwa muri Campus yose nkaho hari icyaha nakoze. Ese ibi birakwiye Bwana @KabagambeI? Ndumva mfite ubwoba. Ndumva ndimo guhigwa kandi mfite ubwoba nukuri.”
Yakomeje agira ati: “Bari guhererekana ifoto indanga mu matsinda atandukanye ya WhatsApp banshakisha. Noneho muri group yaba CP na ba Cepine bababwiye ngo niba hari CP cyangwa Cepine unzi akaba yanze kumvuga, ngo ingaruka ziri bumubeho aze kuzirengera.”
Umukundwa yavuze ko akeneye ubuvugizi “kugira ngo hatazaba n’izindi ngaruka” mu masomo asanzwe yiga.
Kaminuza y’u Rwanda biciye muri Ignatius Kabagambe uyivugira, yagaragaje ko ishima uriya munyeshuri ku kuba yagize ubutwari bwo kugaragaza ikibazo cya Internet muri Campus ya Huye, yizeza ko hari ibiri gukorwa mu kuvugurura serivisi za Internet muri ririya shuri.
Kabagambe yasabye abanyeshuri ba UR kuba hafi ya Umukundwa kugira ngo yumve atekanye.
Ati: “Ni ngombwa ko ijwi rya buri wese ryumvwa mu buryo bwubaka kandi bwuje icyubahiro. Turahamagarira abanyeshuri bose kwifatanya kandi bagashyigikira Lilian, kugira ngo yumve atekanye kandi afite icyizere mu muryango wacu. Twibuke ko ibiganiro bifunguye no kubahana ari ingenzi ku kugera ku mpinduka nziza.”
UR yunzemo ko igishyize imbere mu kubaka umuryango buri munyeshuri wayo wese ndetse n’umukozi yumva atekanyemo kandi ashyigikiwe.



2 Responses
Niba bashaka guha uyu munyeshuri umutekano bitari ibya nyirarureshwaa, abayobozi ba UR bamanike Itangazo ku mugaragaro rimuha umutekano nibiba gombwa muri campus hanyuzwemo indamgururamajwi ishimangira umutekano we no kuri radio ya kaminuza,
uburyarya bw’abanyarwanda n’ishyano muri Societe yacu kdi nta kiza bizatugezaho,kuki duhisha ukuri?