Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abasirikare bakuru bo mu ngabo z’igihugu cye, biyemeje kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu duce twose tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzura.
Ni intego Tshisekedi na ba Jenerali be bihaye, ubwo ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama bahuriraga mu Nama Nkuru ya Gisirikare. Ni inama yari ayoboye bwa mbere kuva akoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare.
Abitabiriye iyi nama barimo Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo za Congo, Lt. Gen Banza Jules Mwilambwe ndetse n’abandi basirikare bakuru.
Nyuma y’iyi nama, Minisitiri w’Itumanaho akanaba umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe, yavuze ko ingabo za RDC zikomeje kuganza M23; ibyatumye Tshisekedi n’abo bari kumwe biyemeza kwambura ziriya nyeshyamba uduce twose zigenzura.
Yagize ati: “Ingabo zacu zagaruye gahunda, ariko ntidushaka kujya mu matangazo. Gusa mu minsi iri imbere muzabona ubwiyongere bw’imbaraga bw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzakomeza, kandi ibice by’igihugu cyacu byigaruriwe n’ingabo zaduteye bizisubizwa.”
RDC yiyemeje kwirukana M23 mu bice igenzura, mu gihe imirwano ikaze ikomeje gusakiranya impande zombi.
Hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu imirwano ikomeye yarimo ijya mbere mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi, by’umwihariko hafi y’umujyi wa Sake.
Kuva ku wa Gatatu ingabo za Leta ya RDC zirigamba kwisubiza uduce turimo Centre ya Masisi M23 yari yigaruriye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse n’agace ka Ngungu M23 yari imaze igihe kigera ku mwaka igenzura.
Izi nyeshyamba ntabwo ziremeza cyangwa ngo zihakane aya makuru.
Amakuru kandi avuga ko kuri uyu wa Kane imirwano y’impande zombi yakomereje muri Teritwari ya Lubero, mu duce twa Kyuro na Timbo Timbo.


