Perezida wa Pologne yasabye guverinoma kutazafata Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, hashingiwe ku cyemezo cya ICC, naramuka yinjiye muri iki gihugu.
Perezida wa Pologne, ​​Andrzej Duda, yasabye guverinoma kureba niba Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ashobora kwitabira isabukuru y’imyaka 80 y”ibohozwa ry’inkambi y’urupfu ya Auschwitz-Birkenau adatinya gutabwa muri yombi.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu n’uwahoze ari minisitiri w’ingabo, ndetse n’umuyobozi wa Hamas, Ibrahim Al-Masri, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu ntambara imaze amezi 15 ibera muri Gaza.
Nk’uko bitangazwa na Euronews, Perezida Duda yandikiye guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Donald Tusk asaba ko Netanyahu atazaafatwa naramuka ahisemo kwitabira kwibuka Auschwitz ku wa 27 Mutarama, nk’uko umukozi muri perezidansi yabitangaje ku wa Kane.
“Ku gitekerezo cya perezida, hari ikibazo kimwe…kubera ko ari inkambi ya Auschwitz, umuntu wese ukomoka muri Israel, uhagarariye abayobozi b’iki gihugu agomba kugira amahirwe yo kugira uruhare muri iki gikorwa kidasanzwe”, uyu ni Malgorzata Paprocka, umuyobozi w’ibiro bya Duda, avugana n’Ibiro Ntaramakuru bya Pologne, PAP.
Inkambi ya Auschwitz yari ikigo u Budage bw’Abanazi bwakusanyirizagamo Abayahudi muri Pologne yari yigaruriwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose na Jenoside yakorewe Abayahudi. Aha hiciwe abantu bagera kuri miliyoni 1,1 biganjemo Abayahudi ariko n’imbohe z’intambara z’Abanyapolonye, Romania n’Abasoviyete kuva mu 1940 kugeza mu 1945 ubwo yabohozwaga n’Abasoviyete kuwa 27 Mutarama.


