Umugaba Mukuru w’Ingabo (CDF) za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko Uganda yiyemeje kurangiza Umutwe wa ADF mu ruzinduko rwo ku rwego rwo hejuru rwo gusura ingabo ze ziri muri Operation Shujaa mu burasirazuba bwa DRC.
Iki gikorwa, gihuriweho n’Ingabo za Uganda (UPDF) n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kigamije kurandura umutwe wa ADF, umutwe w’iterabwoba ushinjwa gukora ibikorwa bya kinyamanswa mu karere.

Kuri uyu wa Kane, itariki 9 Mutarama 2025, Gen Kainerugaba, akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, yageze mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru maze yerekeza mu Ntara ya Ituri, aho yasuzumye aho ibikorwa bigeze maze agirana ibiganiro n’abayobozi b’ingabo.
Yakiriwe na Maj. Gen. Richard Otto, Umuyobozi wa Operation Shujaa, kandi yari aherekejwe n’abayobozi bakuru ba UPDF, barimo Lt Gen Kayanja Muhanga, Brig Gen Dan Kakono, na Col Albert Kashakamba.

Gen Kainerugaba ageza ijambo ku ngabo zari muri kariya gace, yashimye ibyo bagezeho mu guhagarika ibikorwa bya ADF no kugarura ibintu mu buryo mu ntara zibasiwe nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Ati: “Ubwitange bwanyu budasubirwaho n’ubunyamwuga byazanye ibyiringiro ku baturage ba Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Ibyo mwigomwe ni ikimenyetso cyerekana ko mukunda igihugu cyanyu kandi ko mwiyemeje guharanira amahoro ”.

Mu rwego rwo kubashimira, Umugaba Mukuru wa UPDF yasangiye n’aba basirikare Noheri ndetse n’Ubunani.



