Abakinnyi barenga 100 bitabiriye Imikino Olempike ya Paris 2024 bamaze gusubiza imidari yabo nyuma y’amezi atanu gusa kubera ko yangiritse.
Nk’uko byatangajwe na Reuters iyi midari yakorewe mu ruganda rw’Icyubahiro rwa Paris (Monnaie de Paris) aho amakosa yabaye ku rwego rwo gukoresha ibinyabutabire bidafite ubuziranenge bikaba aribyo byateye iyo midari kwangirika mu buryo bwihuse.
Ibi byatumye abayobozi batatu bakuru b’uru ruganda birukanwa barimo umuyobozi w’inganda, umuyobozi w’ishami rishinzwe umusaruro, ndetse n’umuyobozi w’ishami ry’ubuziranenge, ubuzima, umutekano, n’ibidukikije.
Abakinnyi batandukanye barimo Umunyamerika Nyjah Houston n’Umunya-Équipe Maxime Grusset bagaragaje ko imidari yabo ya bronze yatangiye gusatagurika hashize ibyumweru bibiri gusa imikino irangiye.
Houston uzwi mu mukino wa skateboard yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga yerekana uko umudari we yangiritse.
Nyuma y’ibyo yagize ati: “Iyi midari y’imikino Olempike igaragara neza iyo ari mishya, ariko nyuma y’igihe gito ukayikoresha cyangwa ukayishyira ku mubiri uriho ibyuya, irangirika. N’abagenzi banjye bayitwaye igihe gito gusa, byarangiye ibaye uko mubona.”
Abandi bakinnyi b’Abafaransa, barimo Clément Secchi na Yohann Ndoye-Brouard batsindiye umudari wa bronze mu irushanwa rya metero 4×100 ry’amaguru, nabo bifashishije imbuga nkoranyambaga berekana uko imidari yabo yangiritse.
Imikino Olempike ya Paris 2024 yabaye kuva ku itariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama, mu gihe Imikino Paralempike yabaye kuva ku ya 28 Kanama kugeza ku ya 8 Nzeri.



