20250114_102900_copy_1000x841

M23 yisubije Ngungu nyuma yo kubagagura FARDC n’abarimo Abarundi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama wisubije agace ka Ngungu ko muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Cyumweru gishize ni bwo FARDC ifatanyije n’abarimo Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari bambuye M23 kariya gace kitegeye agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ka Rubaya.

Amakuru agera kuri BWIZA arahamya ko M23 yisubije kariya gace, nyuma ya Operasiyo yakozwe na Special Force (ingabo zidasanzwe) yayo.

Ni Operasiyo yaguyemo ingabo nyinshi za FARDC ndetse n’iz’u Burundi.

Amafoto ateye ubwoba BWIZA yabonye yerekana abasirikare benshi bishwe, barimo abagiye bamenwa imitwe n’abagiye baraswa mu nda amara agasohoka.

Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru anemeza ko imirwano yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri yanasize inyeshyamba za M23 zinigaruriye utundi duce turimo aka Gasake, Kamatare na Ruzirantaka twose two muri Masisi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mwaramutse neza?
    kuki mubeshya aba bakurikira kweri!
    ubu abasirikare bari muri Ngungu ni FARDC n’abambari babo nyuma yokwica abasirikare ba m23-RDF
    Ndetse amakuru dufite y’impamo n’uko utwo tuce mutangaza ko m23-RDF yafashe n’uko utwo duce twose turi mu maboko ya FARDC n’abambari bayo
    Mujye mutangaza amakuru atabogamye y’ukuri mureke kubeshya mw’abaswa mwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *