Bivugwa ko aba barwanyi ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa Boko Haram na Leta ya Kisilamu mu Burengerazuba bwa Afurika (ISWAP), bakaba baragabye ibitero byica mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria kuva mu 2009 byakuye mu byabo amamiliyoni kandi bigahitana ibihumbi.
Igitero cyo ku Cyumweru kibaye mu gihe hari ikibazo cy’ibiribwa gikabije muri Borno, cyongerewe n’umwuzure wo muri Nzeri ndetse n’imyaka myinshi y’umutekano muke no gukura abantu mu byabo byatewe n’inyeshyamba.
Tar yongeyeho ko abashinzwe umutekano bahatiwe gushaka niba hari abahinzi barokotse icyo gitero nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Guverineri wa Borno, Babagana Zulum, yamaganye icyo gitero mu ijambo rye, ahamagarira igisirikare “gukurikirana no kwita byimazeyo ku bakoze ubwo bwicanyi.

