Uyu munsi, ubushakashatsi bwakorewe Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi gashinzwe Ububanyi n’Amahanga (ECFR) na raporo ya Kaminuza ya Oxford i Burayi, bugaragaza ko uyu munsi, abafatanyabikorwa ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burayi ari bo bihebye cyane ku bijyanye n’ejo hazaza habo ku buyobozi bwa Donald Trump.
Mu bihugu by’u Burayi n’u Bwongereza, ngo “abantu benshi babona ko manda ya kabiri ya Trump ari ikibazo ku Banyamerika, ibihugu byabo, no mu gukemura amakimbirane mpuzamahanga. Kimwe n’aha, ku bijyanye n’uko biteze Trump, ngo icyizere kiri hasi cyane no muri Koreya y’Epfo.
“Ni iki duhuza [Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Koreya y’Epfo]? Twese turi ibihugu byishingikiriza Amerika ku mutekano wacu, ” uyu ni Timothy Garton Ash, umuhanga mu by’amateka muri Kaminuza ya Oxford akaba n’umwanditsi w’ubwo bushakashatsi avugana Euronews.
Ariko kuba Trump yagutungura igihe icyo ari cyo cyose ku bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga, cyane cyane mu buryo afata NATO n’intambara yo muri Ukraine, biragenda bitera impungenge hirya no hino mu Burayi ku bijyanye n’uko Amerika izashyigikira ibihugu byabo mu gihe havuka intambara.
Icyakora, ECFR yongeraho ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utavuga rumwe ku bijyanye n’imyumvire ya Perezida wa Amerika watowe n’umubano uwo muryango ugomba kugirana n’iki gihugu.
Garton Ash yongeyeho ati: “Mfite ubwoba ko ingaruka za Trump zitazaba ugucamo ibice Uburengerazuba gusa, ahubwo no gucamo ibice u Burayi. Kandi ibyo ni ikibazo gikomeye kuri twe Abanyaburayi.”
Yibukije uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni uherutse gusura Mar-a-Lago (kwa Trump) cyangwa urwa Minisitiri w’Intebe wa Hongria, Viktor Orbán, washyigikiye byimazeyo Trump.
Raporo ivuga ko kugerageza kose kwa EU ko kugera ku bumwe mu kurwanya mu buryo butaziguye Trump bishobora guteza amacakubiri akomeye haba hagati y’ibihugu ndetse no mu bihugu bigize uyu muryango.
Hirya no hino muri uyu muryango, 21% by’ababajijwe babona Amerika nk’inshuti basangiye inyungu n’indangagaciro, 50% babifata nk’umufatanyabikorwa wa ngombwa, mu gihe 3% basanga ari umukeba nk’abandi bose.
Bitandukanye n’imyumvire y’Abanyaburayi, mu bihugu nk’u Buhinde, u Bushinwa n’u Burusiya, ndetse no muri Afurika abantunta mpungenge bafitiye kugaruka kwa Trump muri White House, kubera ko bienshi babona ntacyo yishe nta n’icyo akijije ku bihugu byabo ndetse no ku mahoro ku Isi bitandukanye n’ubutegetsi bwari buriho utamenya icyo butekereza.
Raporo ivuga ko iki cyizere gike ari amasezerano ya Trump yo guhagarika intambara muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo yibutsa ko kutubahiriza ayo masezerano bishobora guhindura ibitekerezo bya rubanda mu myaka iri imbere.


