Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye n’umunyamahanga

Ishimwe Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Vestine uvutse mu Karere ka Musanze ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’umuvandimwe we Dorcas yasezeranye n’umusore ukomoka muri Burkina Faso nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com abihamya. Uyu muhango wabereye imbere […]
Amerika yaciye abihinduje ibitsina bose mu mikino

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo kubuza abagabo bihinduje ibitsina gukina mu mikino y’abagabo kimwe n’abagore bahinduriye ibitsina gukina mu mikino y’abagore. Ibi byatangajwe na Mike Johnson, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko abicishije ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) agira ati: “Uyu munsi ni intsinzi ikomeye muri Amerika kuko Abadepite b’Abarepubulikani bemeje itegeko rya […]
RIB yongeye kuburira abari gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni

Urukundo rw’umukinnyi wa Basketball, Adonis Jovon Filer, ukinira APR BBC, na Kathia Uwase Kamali, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga rukomeje kuvugwaho cyane nyuma y’amakuru n’amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu musore ashinjwa ubuhehesi. Ni urukundo rwari rugeze ku rundi rwego nyuma y’uko Adonis, ku wa 1 Mutarama 2025 yateye ivi […]
Abanyaburayi bahangayikishijwe no kugaruka kwa Trump kurusha abandi – Raporo

Uyu munsi, ubushakashatsi bwakorewe Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi gashinzwe Ububanyi n’Amahanga (ECFR) na raporo ya Kaminuza ya Oxford i Burayi, bugaragaza ko uyu munsi, abafatanyabikorwa ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burayi ari bo bihebye cyane ku bijyanye n’ejo hazaza habo ku buyobozi bwa Donald Trump. Mu bihugu by’u Burayi n’u Bwongereza, ngo “abantu […]
M23 ikomeje gusatira Goma yisubije Nditi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, wisubije agasozi k’ingenzi ka Nditi ko muri Teritwari ya Nyiragongo, ukirukanyeho ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama ni bwo FARDC n’abambari bayo bari bigaruriye aka gace gaherereye muri Parike ya Virunga. Nditi ni […]
Umuhanzi wa gospel yafatanwe umutwe w’umukunzi we akekwaho kwica

Ku Cyumweru Tariki ya 12 Mutarama 2025 , Polisi yo Ntara ya Narasawa mu Gihugu cya Nigeria yataye muri yombi ,umuririmbyi uzwi mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Tumileyin Ajay akekwaho kwica uwari umukunzi yaciye umutwe. Biravugwa ko uwo muhanzi abaturage bamufashe afite umutwe w’uwo mugore bakundanaga awufite mu mufuka Polisi ikorera mu Ntara […]
Mozambique: Perezida Daniel Chapo yarahiye nyuma y’amatora atavugwaho rumwe

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Mutarama 2025, Daniel Chapo yarahiriye inshingano ze nka Perezida mushya wa Mozambique, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo bamagana ibyavuye mu matora. Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Venancio Mondlane, wasubiye mu gihugu avuye mu buhungiro yijyanyemo mu gihe kitarenze icyumweru gishize, yari yasezeranyije “guhagarika umutima” igihugu mbere y’irahira rya […]
Bombori bombori mu butasi bwa RDC

Abasirikare bakuru bakora mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barashinja GĂ©neral-Major Makombo Mwinaminayi Jean Roger uyobora ruriya rwego icyenewabo. Aba ba Ofisiye mu ibaruwa bandikiye abarimo Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi batabaza, bavuze ko uriya Jenerali yahise aha akazi mu biro bye abarimo umuhungu we, mubyara we ndetse n’umukobwa we, nyamara […]
Romania: Umunyapolitiki arashinja NATO gushaka gukoresha igihugu cye mu gutangiza Intambara y’Isi

Calin Georgescu, umukandida ukomeye ku mwanya wa perezida muri Romania, yaburiye ko NATO ishaka gukoresha Romania nk ‘“umuryango w’Intambara” ya Gatatu y’Isi cyane cyane ibinyujije mu birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Mihail Kogalniceanu byaguwe. Yagaragaje impungenge z’uko amakimbirane ashobora kwiyongera n’u Burusiya, cyane cyane ko NATO ikomeje kuhongera ingufu za gisirikare. Georgescu uzwiho ibitekerezo […]
Abakinnyi b’ikipe ya Fatima WFC bagiye gufata padiri wabambuye abaca mu rihumye

Abakinnyi b’ikipe ya Fatima Women Football n’umutoza wabo Ntagisanimana Saida bateye umuyobozi wa Fatima WFC, Padiri Hagabimana Ferdinand ku biro bye bashaka kumwishyuza imishahara y’amezi ane ababereye maze arikingirana ntibamuca iryera. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 ahagana saa Moya nibwa aba bakozi ba Fatima WFC bagiye kwishyuza amafaranga yabo […]
FARDC irigamba kwirukana M23 ku gasozi k’ingenzi ka Nditi

Mu gihe kuri uyu wa Kabiri ushize umutwe wa M23 wemeje ko wigaruriye agace ka Ngungu, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ukica abasirikare benshi b’u Burundi, ku rundi ruhande FARDC irigamba kwirukana M23 mu bice bitandukanye. Urubuga TazamaRDC rukunze gutangaza inkuru zibogamiye kuri guverinoma, ruravuga ko nyuma y’isaha imwe y’imirwano ikaze yatangiye […]
Udushya twaranze igice cya mbere cya Shampiyona mu Rwanda

Igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda “2024/25 Rwanda Premier League” cyasojwe ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025 Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 36 mu mikino 15. Ni igice cyaranzwe n’umupira mwiza n’ibitego byiza ariko hanagaragayemo ibyatunguye benshi ndetse n’amakimbirane yateje impaka. Dore ibintu bine by’ingenzi byaranze iki gice cya mbere: 1. Isezererwa rya […]
Marburg u Rwanda ruheruka gutsinda iri kwica abantu muri Kagera

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko mu ntara ya Kagera muri Tanzania hagaragaye icyorezo cy’inndwara ya Marburg, ndetse ko abantu umunani mu icyenda bacyanduye bamaze guhitanwa na cyo. Ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama ni bwo OMS yahishuye ko muri Tanzania hari kiriya cyorezo, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo ruzwi […]
APR FC yasinyishije undi rutahizamu

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yaraye isinyishije rutahizamu mushya uzayifasha mu gice cya kabiri cya Shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda. Amakuru yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri n’umunyamakuru Kalisa Bruno Taifa, yemeza ko rutahizamu Djibril Ouattara w’imyaka 25 y’amavuko yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri. Djibril Ouattara yatangiye gukina ruhago mu […]
Ngungu: M23 irigamba kwivugana abasirikare 215 biganjemo Abarundi

Umutwe wa M23 watangaje ko imirwano yasize wigaruriye agace ka Ngungu ko muri Teritwari ya Masisi wayiciyemo abasirikare 215, biganjemo abo mu ngabo z’u Burundi. Ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama ni bwo M23 yisubije kariya gace yari yarambuwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC mu Cyumweru gishize. Operasiyo yo kwisubiza Ngungu yakozwe n’umutwe […]
Amerika: Biden agiye kuvana Cuba ku rutonde rwa leta zitera inkunga iterabwoba

Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Biden bwatangaje ko buzavana Cuba ku rutonde rwa leta zitera inkunga iterabwoba (SST), ibyo bikaba bigiye guhindura icyemezo cyafashwe na Perezida Donald Trump mu 2021. Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, yakurikiranye aya makuru anatangaza gahunda ya guverinoma ye yo kurekura imfungwa za politiki 553. Kiliziya Gatolika yari irimo gushyikirana […]
Nyina wa Bushali yapfuye

Umuhanzi w’umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we, nyina umubyara, wapfuye mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2025 azize uburwayi yari amaranye iminsi. Bushali umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amarangamutima y’akababaro, aho yanditse ijambo “mama” aherekezaho ikimenyetso cy’amarira. […]
Koreya y’Epfo: Byarangiye Perezida Yoon Suk Yeol atawe muri yombi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Mutarama 2025, abayobozi bo muri Koreya y’Epfo bataye muri yombi Perezida Yoon Suk Yeol, ubu urimo guhatwa ibibazo mu kigo gikora iperereza kuri ruswa kizwi nka CIO (Corruption Investigation Office). Yavuze ko yemeye guhatwa ibibazo “nubwo ari iperereza rinyuranyije n’amategeko, mu rwego rwo kurinda ko haba imeneka ry’amaraso riteye […]