Urukundo rw’umukinnyi wa Basketball, Adonis Jovon Filer, ukinira APR BBC, na Kathia Uwase Kamali, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga rukomeje kuvugwaho cyane nyuma y’amakuru n’amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu musore ashinjwa ubuhehesi.
Ni urukundo rwari rugeze ku rundi rwego nyuma y’uko Adonis, ku wa 1 Mutarama 2025 yateye ivi agasaba Kathia ko yazamubera umugore, nawe akabyemera.
Ibi ariko byajemo kidobya ubwo uwitwa Ellah Rwanda yashyiraga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Adonis aryamana n’abandi bakobwa. Ellah yagize ati, “Adonis ntabwo ari uwawe, ni uwacu twese.”
Nyuma yo kubona ibi birego, Adonis yahise yandika ku rubuga rwa X (Twitter) aho yagize ati, “Ni uwa twese? Ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa.”
Icyakora ibi byakurikiwe n’amakuru akomeye y’amashusho y’ubwambure bivugwa ko yaba ari aya Adonis, yagiye hanze hifashishijwe urubuga rwa SnapChat. Aya mashusho yagaragaje umusore usa n’uwicaye ku ntebe yambaye ubusa.
Nubwo nta gihamya ifatika yemeza ko uyu musore ari we ugaragara muri aya mashusho, abantu benshi batangiye gutega iminsi urukundo rwe na Kathia, bamwe bavuga ko bashobora gusubika gahunda yo kubana, abandi bakavuga ko ari igihe cyo kugaragaza imbaraga z’urukundo rwabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yatanze ubutumwa bwihanangiriza abakoresha ikoranabuhanga mu buryo buhembera ibyaha byo gusebanya, by’umwihariko abakangisha gushyira hanze amashusho y’ubwambure bw’abandi.
Yagize ati: “Ubu butumwa ni ingenzi muri iki gihe turimo cy’ikoranabuhanga. Dufatanye kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga birimo n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’ubwambure.”
Uyu muvugizi yasabye buri wese utanga amakuru cyangwa amashusho y’ubwambure gutekereza byimbitse ku ngaruka z’icyaha bagira, asaba ko ibi bikorwa byihutirwa kurwanywa.
Adonis na Kathia batangiye gukundana mu 2020, ubwo uyu mukinnyi wa Basketball yari amaze kuba icyamamare mu Rwanda.
Kathia, uvukana na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yabaye icyamamare mu itsinda ‘Mackenzies’. Nyuma y’imyaka itanu bari mu rukundo, bashimangiye icyerekezo cyabo ubwo Adonis yambikaga Kathia impeta.


