IMG_0979

Abakinnyi b’ikipe ya Fatima WFC bagiye gufata padiri wabambuye abaca mu rihumye

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi b’ikipe ya Fatima Women Football n’umutoza wabo Ntagisanimana Saida bateye umuyobozi wa Fatima WFC, Padiri Hagabimana Ferdinand ku biro bye bashaka kumwishyuza imishahara y’amezi ane ababereye maze arikingirana ntibamuca iryera.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 ahagana saa Moya nibwa aba bakozi ba Fatima WFC bagiye kwishyuza amafaranga yabo ni uko maze umugambi wabo upfuba batari bawugeraho.

Aba bakozi bagiye bafite umugambi wo gufata bugwate padiri Hagabimana Ferdinand ubarimo umwenda w’amezi ane kugira ngo abishyure gusa ntibyabahiriye kuko yabaciye mu rihumye abifashijwemo na Dasso.

Mu marira menshi, umutoza Ntagisanimana Saida yabwiye itangazamakuru ko bari baje kwishyuza padiri gusa abashinzwe umutekano bamukingiye ikibaba ntibamuca iryera ngo babe babasha kumwishyuza ayo abarimo.

Uyu Ntagisanimana Saida yari aherutse gusesa amasezerano ye muri iyi kipe aho yari amazemo amazi ane adakora ku ifaranga ryo muri kipe yo mu Karere ka Musanze kuva yayigeramo.

Mu Ukwakira 2024, ni bwo Saida yerekeje muri Fatima WFC nk’umutoza mukuru aho yari wasinye amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gutandukana na AS Kigali WFC.

Ikipe ya Fatima WFC ikunze kurangwa no kutishyura abakinnyi dore ko muri Gicurasi umwaka ushize abakinnyi bayo bari bamaze umwaka badahembwa bashatse kwishyuza, ikipe ibahimisha kubakingiranira aho babaga.

Icyo Hagabimana Ferdinand yavuze ko nta mafaranga ahari ariko bavuganye n’abakinnyi uko bazagenda bishyurwa aho yagize ati “Ubu nta mfaranga dufite yo kubahemba gusa twababwiye uko tuzayabaha bari mu kiruhuko bitewe n’uko azagenda aboneka. Yego ndi Perezida w’Ikipe ariko ntabwo ari iyanjye. Dufite abanyamuryango na komite ariko benshi bari hanze y’igihugu ntabwo bari kuboneka.”

Kugeza ubu umuyobozi wa Fatima WFC, Padiri Hagabimana Ferdinand ntacyo yari yatangaza kuri iki kibazo turacyari kugerageza kumuvugisha nibidukundira murabimenyeshwa mu nkuru zacu zitaha.

IMG 0979 IMG 0980 IMG 0983 860x573 1 arton78531 904e3

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *