Calin Georgescu, umukandida ukomeye ku mwanya wa perezida muri Romania, yaburiye ko NATO ishaka gukoresha Romania nk ‘“umuryango w’Intambara” ya Gatatu y’Isi cyane cyane ibinyujije mu birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Mihail Kogalniceanu byaguwe.
Yagaragaje impungenge z’uko amakimbirane ashobora kwiyongera n’u Burusiya, cyane cyane ko NATO ikomeje kuhongera ingufu za gisirikare.
Georgescu uzwiho ibitekerezo birwanya EU (euroscepticism) no kurwanya NATO, yagaragaye nk’umuntu ushobora guhatana no kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu.
NATO yakunze gusaba Uburengerazuba kwitegura ikintu cyose cyatungurana, harimo n’intambara n’u Burusiya, nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine, aho benshi bemeza ko intambara n’u Burusiya yaba isobanuye Intambara ya 3 y’Isi.


