97663a96-dc4e-457d-b957-13398f0d0dbe

Umuhanzi wa gospel yafatanwe umutwe w’umukunzi we akekwaho kwica

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru Tariki ya 12 Mutarama 2025 , Polisi yo Ntara ya Narasawa mu Gihugu cya Nigeria yataye muri yombi ,umuririmbyi uzwi mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Tumileyin Ajay akekwaho kwica uwari umukunzi yaciye umutwe.

Biravugwa ko uwo muhanzi abaturage bamufashe afite umutwe w’uwo mugore bakundanaga awufite mu mufuka Polisi ikorera mu Ntara ya Narasawa igasanga bamufite imujyana gufungirwa muri kasho yayo.

dbd61cae e475 47dd 9902 180a389f5162

Nyuma yo gushyikirizwa Polisi ,mu rugo rwa Timeliyin hasanzwe umubiri wa Nyakwigendera Salome Adaidu.

Umuvugizi wa Polisi yo mu Ntara ya Narasawa,Ramhan Nanser agaruka ku ifatwa rya Timileyin yagize ati” Uwukekwaho yafashwe afite umutwe w’umuntu bigaragara ko nta mwana wari ushize uwawuciwe apfuye .Tukaba twaramutabaye tumuvana mu baturage bashoboraga kumugirira nabi.”

cc47f178 a673 4a49 a302 38157be1f7e5

Abo mu muryango wa Salome Adaidu ndetse n’inshuti ze bashenguwe n’urupfu rwe ndetse basaba Polisi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.

 

Inkuru ya Justin Ngabonziza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *