screenshot-20250115-191104-7654221736963369

Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye n’umunyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Ishimwe Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Vestine uvutse mu Karere ka Musanze ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’umuvandimwe we Dorcas yasezeranye n’umusore ukomoka muri Burkina Faso nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com abihamya.

Uyu muhango wabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.

Muri uyu muhango nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto nk’itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu muhanzikazi muri muzika.

Amakuru twamenye ni uko mbere yo gusezererana mu mategeko hara habanje umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa mbere tariki 6 Mutarama 2025.

Uyu muhango wo kuri uyu wa Gatatu watumiwemo abantu bake cyane barimo abareberera inyungu z’umuhanzi Vestine banzuye ko nta n’umwe wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto kugira ngo umunezero w’uyu muhango utayoborwa n’ibikorwa bya buri wese.

Uyu mukobwa uzwi mu Rwanda kubera indirimbo ze zakunzwe cyane mu minsi yashize ni umwe mu bakunzwe cyane n’abatari bake mu muziki wo kuramya Imana.

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *