Kuri iki Cyumweru gishize mu gitondo, umurambo wa Claude, umukozi wa PNB (Polisi y’u Burundi), wabonetse mu muferege wo mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, ariko impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana neza.
Mu muferege uri hagati ya Avenue ya 11 mu gace ka Buyenzi (rwagati mu mujyi w’ubucuruzi Bujumbura) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima rusange, INSP, niho habonetse umurambo w’uyu mupolisi. Amakuru aturuka mu gipolisi avuga ko yanizwe n’abantu batamenyekanye.
Amakuru agera kuri SOS Media Burundi, avuga ko uyu mupolisi yakoraga mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda i Buyenzi. Impamvu y’urupfu rw’uyu mupolisi ariko ntabwo iramenyekana neza.
Ariko abapolisi bo muri iri shami n’abo kuri sitasiyo ya polisi ya komini, nayo iherereye i Buyenzi, ngo bakunze kujya kwica akanyota inyota cyangwa kurya muri za resitora zo muri kariya gace k’Abaswahiri mu Burundi.


