6 bagaragaje umujinya bamagana ubutinganyi batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri ba Ntare School bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mbarara bashinjwa kwangiza umutungo w’ikigo mu myivumbagatanyo yabaye mu gihembwe cya kabiri ubwo bigaragambyaga bashinja ubuyobozi gukingira ikibaba abatinganyi.
Byatangiye abanyeshuri bakubita bagenzi babo bavuga ko babafashe bendana (batingana) .
Bagenzi babo mu bahise biruka bahungira mu macumbi y’abarimu batinya guhuhurwa n’inkoni dore ko bamwe bari bazanya amahiri nk’ayo kwica inzoka.

Abanyeshuri-ba-Ntare-School-bari-boherejwe-iwabo-igihembwe-kitarangiye
Abanyeshuri-ba-Ntare-School-bari-boherejwe-iwabo-igihembwe-kitarangiye

 
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko ubuyobozi bwahise bwibasira bamwe mu bari bateje akaduruvayo, babacishaho akanyafu.
Ibyo byabaye nko gukoza agate mu ntozi kuko bagenzi babo bahise barya karungu bateza imvururu bangiza byinshi muri icyo kigo kiri mu bikomeye kurusha ibindi muri Uganda.
Ubuyobozi bwitabaje Polisi iza yambariye guhagarika imyigaragambyo, maze uretse guhosha imvururu, abanyeshuri bose boherezwa iwabo uretse abari gukora ikizamini cya Leta.
Bamwe mu bagaragayeho ubugizi bwa nabi bimwe indangamanota. Ku wa Kabiri ku ya 19 Kanama nibwo ubuyobozi bwahamagaye ababyeyi ngo bongere bohereza abana babo ku ishuri.
Bakihagera abanyeshuri batandatu bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Mbarara, abo ni Tindifayo Yosamu, Nelson Tandeka, Ben Semugabo, Jovan Asiimwe, Joshua Byomuhangi na Faisal Hamdan.
Umwe mu bayobozi ba Polisi muri Mbarara, Chiriga Taban, yavuze ko bagomba kwishyura ibyangijwe ku ishuri birimo amakaye, imifariso, imyenda n’amashilingi 35 000 yibwe umunyeshuri.
Taban yasabye ubuyobozi bw’ikigo n’ababyeyi kuganira n’abanyeshuri kugira ngo ibibazo biri mu kigo bikemuke.
Yongeyeho ko n’ubuyobozi bwa Ntare School bushobora kuba bwarabigizemo uruhare kubera kuyoboza igitugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *