Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye i Ankara muri Türkiye, aho batangiye uruzinduko rw’akazi.
Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi ibiri nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan wa Türkiye bari bugirane ibiganiro byo mu muhezo.
Biteganyijwe kandi ko itsinda ry’abayobozi baherekeje Perezida Kagame n’irya Guverinoma ya Turukiya bagirana ibiganiro.
Perezida Kagame na Erdoğan baranagirana ikiganiro n’abanyamakuru, gikurikira icyo bombi bagirana kibera mu muhezo.
Kuri gahunda kandi Perezida Kagame na Madamu Jeannette kuri uyu wa Kane byitezwe ko basura imva ya Anitkabir ya Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa mbere wa Türkiye ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.
Kuri uyu wa Kane nanone, hateganyijwe igikorwa cyo gusangira hagati y’abakuru b’ibihugu, cyateguwe na Perezida Erdogan.


