csm_WhatsApp_Image_2025-01-29_at_21.59.14_25f6afda_8fe92b24c3

EAPCCO: Hatangijwe irushanwa rihuza imitwe ya Polisi yihariye mu gukoresha intwaro

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama, yatangije ku mugaragaro irushanwa rihuza  imitwe ya Polisi mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO, rijyanye no kugaragaza imyiteguro mu guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT Challenge).

Ni umuhango wabereye mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, ryateguwe muri gahunda y’ibikorwa bigize inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) irimo kubera i Kigali mu Rwanda.

Ryitabiriwe n’amakipe yatoranyijwe muri ako karere, aho azarushanwa mu myitozo itandukanye irimo ijyanye no gutabara abari mu kaga cyangwa abashimuswe  hakoreshejwe amayeri, kunyura mu nzira z’inzitane no kumasha.

csm SP 55 1 a261dcdc19

Intego y’iyi myitozo ni ukongerera imbaraga ayo makipe y’ibihugu bigize umuryango, guteza imbere ubufatanye bw’akarere no gusangizanya ubuhanga bw’amayeri  akoreshwa binyuze mu gukorera hamwe.

Ubwo yatangizaga iri rushanwa ku mugaragaro, DIGP Ujeneza, yashimiye ibihugu byitabiriye abyifuriza intsinzi, gukorera hamwe no kurushaho kunguka ubumenyi.

Yagize ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu kuzamura imyiteguro y’ibikorwa by’ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ibi birori bibera hano muri iki kigo cyigisha kurwanya iterabwoba, ntabwo ari amarushanwa gusa ahubwo ni n’ikimenyetso cyo gushimangira ko dusangiye ubumwe bwo kurinda no gucungira umutekano abaturage bacu.”

csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.15 c0a866c3 3a0d8ee6cb

DIGP Ujeneza yagaragaje kandi ko iri rushanwa ari igikorwa cy’indashyikirwa kigaragaza ubwitange mu gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano.

Ati: “Imbaraga n’ubwitange byaranze buri kipe mu gutegura aya marushanwa  biragaragaza ubushake, imyitwarire, disipuline  no gukorera hamwe ari nabyo bisobanuye iri rushanwa.”

Yashimiye iterambere uyu muryango umaze kugeraho n’uruhare rw’abapolisikazi muri aya marushanwa, asaba ko ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO bishyira imbaraga mu gushishikariza ab’igitsina gore kongera imbaraga mu kuryitabira.

Biteganyijjwe ko iri rushanwa rizaba mu gihe cy’iminsi ibiri, aho ku munsi w’ejo ari nawo wa nyuma, bazarushanwa ku myitozo ijyanye n’ubutabazi no kumasha.

csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.10 b366e63a 0398f5779c csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.11 1a7cbefd b98862c1c5 csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.13 c7536996 6c711008f0 csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.14 25f6afda 8fe92b24c3 1 csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.17 2c61aa5b bf04d92822 csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.17 2df4e6ad aeccb4ffbe csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.19 6b4d85f3 a2558a6511 csm WhatsApp Image 2025 01 29 at 21.59.19 074cc17e 01cc26e6cb

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *