DuYxAnRW4AAAnJ1

Gasabo: Umusore w’imyaka 24 arashinjwa gusambanya abana 6 bato

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 24 y’amavuko wasambanyije abana batandatu, abahungu bane n’abakobwa babiri.

Abana basambanyijwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 6 na 12, akaba yarabasambanyije mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi ku Ugushyingo 2024 nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru.

Uregwa yemera icyaha, akavuga ko yasambanyije abana b’abahungu gusa, ab’abakobwa atigeze abasambanya. Avugaka ko aba bana ari abo mu baturanyi be, kandi  bakundaga kuza kumusura akabereka Filimi z’urukozasoni kuri Telefone ye, bikamutera kugira ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bana.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya Burundu, hashingiwe ku ngingo ya 14 (3) y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *