Screenshot-2022-09-05-at-22-13-33-Julius-Malema-asks-Raila-Odinga-to-concede-defeat

Nta bushobozi bwa gisirikare dufite bwo kurwana n’u Rwanda: Julius Malema

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yatangaje ko iki gihugu nta bushobozi gifite bwo kuba cyajya mu ntambara n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Malema usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka EFF, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yagezaga ijambo ku ntumwa za ririya shyaka zari zahuriye mu nama yabereye mu gace kitwa Bela Bela.

Kuri ubu umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, nyuma y’uko iki gihugu gitakarije abasirikare 16 mu mirwano ingabo zacyo zari zihanganyemo n’umutwe wa M23 uheruka kwigarurira Umujyi wa Goma.

Afurika y’Epfo biciye muri Perezida Cyril Ramaphosa yashinje u Rwanda na M23 kuba ari bo babaye nyirabayazana y’urupfu rwa bariya basirikare; ibyatumye Perezida Paul Kagame amunyomoza.

Perezida Kagame mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ubwo yaganiraga na Ramaphosa yamubwiye ko “abasirikare ba Afurika y’Epfo bishwe na FARDC aho kuba u Rwanda”, anagaragaza ko ingabo z’u Rwanda atari umutwe witwara gisirikare nk’uko Ramaphosa yabivuze.

Umukuru w’Igihugu kandi yaburiye Afurika y’Epfo, avuga ko “Afurika y’Epfo niba yahisemo kurwana, u Rwanda ruzakemura ikibazo muri ubwo buryo umunsi uwo ari wo wose.”

Kuri ubu intambara y’amagambo no guhigana ubutwari hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Afurika y’Epfo irakomeje ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hari impungenge z’uko umwuka mubi ushobora kuvamo intambara yeruye.

Malema agendeye kuri uyu mwaka mubi, yasabye Perezida Ramaphosa gucyura Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC, kuko nta bushobozi bwa gisirikare bwo kurwana n’igihugu icyo ari cyo cyose Igisirikare cya Afurika y’Epfo gifite.

Ati: “Perezida turamusaba kurokora ubuzima bw’abasirikare ba Afurika y’Epfo intambara batiteguye… Cyril Ramaphosa, ndagusabye cyura abasirikare bacu. N’ubwo ukangisha kurwana intambara n’u Rwanda, ntidufite ubushobozi bwa gisirikare bwo guhangana n’igihugu icyo ari cyo cyose.”

Malema avuga ko igisirikare cya Afurika y’Epfo gisa n’icyamaze gusenyuka, kuko kuko amafaranga yakabaye agitunga yibwa na Ramaphosa.

Yavuze ko kuri ubu abasirikare ba Afurika y’Epfo badafite ibyo kurya, amasasu ndetse n’ibikoresho bigezweho.

Yunzemo ati: “Ntidutinya kurwana, ariko muri iki gihe ntabwo twiteguye kurwana. Icyiza ni uko twasubira inyuma.”

Julius Malema muri iki cyumweru yatangaje ko Afurika y’Epfo isigaranye indege ebyiri z’intambara zikora zonyine, mu gihe izindi nyinshi zagiye zigira ibibazo.

Yavuze kandi kuba uruganda rw’iki gihugu rukora ibikoresho bya gisirikare rumaze igihe kirekire rusa n’urwafunze kubera amikoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *