Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwakiriye dosiye iregwamo abanyeshuri 2 bashatse kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba bagasobanura ko babitewe nuko bashakaga kubihimuraho ngo kuko nabo babanga bakanababwira amagambo abasesereza.
Icyaha cyakozwe ku itariki ya 24 Mutarama 2025, ubwo abanyeshuri babiri, umukobwa w’imyaka 20 n’undi w’imyaka 21 biga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cy’amashuri yisumbuye giherereye mu murenge wa Mururu, akarere ka Rusizi bacuze umugambi wo kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba (Sumu ya Panya).
Abo banyeshuri bari kuri gahunda yo kwarurira bagenzi babo, baje bitwaje umuti wica imbeba maze ubwo barimo babarurira bashyira mu biryo uwo muti. Mbere y’uko biribwa, umunyeshuri umwe wari mu ishuri baruriragamo yumvise umunuko w’ubwo burozi ahita abimenyesha bagenzi be n’Ubuyobozi batangira gukurikirana ababikoze.
Mu kwisobanura nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, abaregwa bavugaga ko bashakaga kubihimuraho ngo kuko nabo babanga bakanababwira amagambo abasesereza.
Icyaha bakurikiranywe giteganywa n’ ingingo za 21 na 110 z’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



One Response
disi ni abana mubazabahane mutihanukirite.