Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yamenye amakuru y’uko u Rwanda ruri gutegura gushoza intambara ku gihugu cye.
Ndayishimiye yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, ubwo yari yakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu Burundi.
Ijambo yabagejejeho ryibanze kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira uduce ditandukanye two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva ku wa 25 Mutarama izo nyeshyamba ziragenzura Umujyi wa Goma ziheruka kwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Burundi buri mu bihugu bifite Ingabo muri Congo, ndetse amakuru avuga ko bumaze gutakariza abasirikare benshi M23 yiciye mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.
Cyo kimwe na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Ndayishimiye yikomye umuryango mpuzamahanga yashinje kuba ukomeje guceceka ku bibera muri Congo Kinshasa; ashinja bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kuba ari byo bikoresha u Rwanda rugakora “intambara n’iterabwoba”.
Perezida w’u Burundi yumvikanye avuga ko u Rwanda nirukomeza ibikorwa rurimo bizatuma intambara avuga ko rurwanamo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi butazarebera ko ahubwo”izaba iya rusange”.
Ati: “Murabona ibibera hano hafi y’iwacu. Kubera iki mukomeje guceceka? Ese umuryango mpuzamahanga ntubona ingaruka? Mbabwiye ko ibi nibikomeza gutya, hari ibyago by’uko intambara izaba rusange mu karere kose.”
Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwamenye ko u Rwanda ruri gutegura kubushozaho intambara, ngo kuko rumaze igihe rutegura impunzi zikomoka muri iki gihugu ku buryo hari n’izoherejwe kurwana muri Congo Kinshasa.
Ati: “Abantu ntibagomba gukomeza kurebera. U Rwanda nirukomeza kwigarurira ubutaka bw’akarere duherereyemo, ndabizi ko ruzanagera mu Burundi. Kubera ko barimo baraganiriza urubyiruko rw’impunzi, babaha intwaro, magingo aya bari no kubarwanisha mu ntambara ya Congo, umunsi umwe bazagera mu Burundi. Ntabyo tuzemera, intambara izaba iya rusange. Iyo gahunda y’uko hari icyo bari gutegura ku Burundi turayizi, gusa icyiza ni uko Abarundi bahawe gasopo.”
Ndayishimiye yunzemo ati: “Umuryango Mpuzamahanga nutagira icyo ukora, twe hano mu Burundi ntabwo tuzarebera. Mbisubiyemo, umuryango mpuzamahanga ukwiye gufata ibintu nk’ibikomeye, kuko dufite ikibazo mu karere.”
Yavuze ko u Burundi atari bwo bwonyine butewe ikibazo n’u Rwanda, kuko ibihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya na byo bishobora kugirwaho ingaruka, kuko “uburasirazuba bwa Congo nibutagira amahoro, akarere na ko nta mahoro kazagira”.
Yunzemo ko ingaruka z’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC zatangiye no kugera kuri Afurika y’Epfo, nyamara iki gihugu giherereye n’aho Congo iherereye bihabanye cyane.



2 Responses
Ndayishimiye yahiye ubwoba kubera ibigambo bamaze iminsi bavuga k’u Rwanda we numunyamabanga we wa CNDD -FDD ko gufatanya na FDLR bitareba u Rwanda ko ruba rwiriza, kuko bari muri Congo atari mu Rwanda! None bariho barakubitwa izakabwana na M23! NEVA arata ibitabapfu!!
Afite ubwoba,kuba yarahemukiye M23 nk’umuyobozi wa EAC,bakamugezaho ikibazo cyabo,ahokugira icyo abikoraho,bikarangira abagabyeho ibitero,aziko umunsi umwe bizamugarukira,kubeshya ko uRwanda rushaka kumutera nimuri wamujyo wa tchiseked wo guharabika no kumvikanisha ko arirwo cyibazo,kubera ishyari barufitiye,nokuba barananiwe kugeza iterambere kubihugu byabo,bakitwaza ko uRwanda arirwo rutuma batagera kubyo bemereye abaturage,ariko Ndayishimiye we afite ingenga bitekerezo,kuko uretse kujyanwa muri Congo na mafaranga tchiseked amuha,ninawe mucurabwenge we,umwumvishako azamukemurira ikibazo cy’abatutsi bo muburasirazuba bw’acongo