whatsapp_image_2025-01-29_at_13

Abacanshuro bari bamaze iminsi mu Rwanda batashye

Sangiza iyi nkuru

Abacanshuro 288 b’abanya-Romania bari bamaze iminsi mu Rwanda nyuma yo kuhagera bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bafashaga ku rugamba ingabo z’iki gihugu zari zihanganyemo n’umutwe wa M23, batashye iwabo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo aba bacanshuro uko ari 288 bahagarutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeza muri Romania.

Bari bageze mu Rwanda ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, nyuma yo kuva mu mujyi wa Goma bo n’Ingabo za Leta ya RDC bambuwe na M23 ku wa 25 Mutarama 2025.

Aba bacanshuro bari babanje guhungira mu kigo cya MONUSCO, bakigera ku butaka bw’u Rwanda bashimye leta yabakiriye neza ndetse ikanabaha inzira yo gucamo basubira iwabo.

Aba banya-Romania bari bamaze umwaka urenga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

RDC ntacyo iravuga ku igenda ryabo, ariko yari yarakunze guhakana ko idakoresha abacanshuro mu kurwana na M23, ahubwo ikabita impuguke yazanye mu gutoza ingabo zayo.

Aba bazungu icyakora bagiye bagaragara kenshi ku rugamba bahanganye na M23, bafatanya n’ingabo za FARDC ndetse n’indi mitwe irimo nka Wazalendo na FDLR.

Ni mu gihe amategeko mpuzamahanga abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *