Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Police FC kuri penaliti 4-2, nyuma y’uko iminota 120 y’umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, aho wahuje APR FC n’ikipe yari ifite iki gikombe, Police FC.
Nubwo APR FC yakinnye iminota 13 y’inyongera ari abakinnyi 10, nyuma yo kubona ikarita itukura kwa Niyigena Clément, yatsinze penaliti enye mu gihe Police FC yinjije ebyiri gusa.
Mu cyiciro cy’abagore, Rayon Sports WFC ni yo yegukanye igikombe itsinze Indahangarwa WFC kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko na bo bari banganyije 0-0 mu minota 120.
Haba mu bagabo n’abagore ikipe yegukanye igikombe yahawe miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda ni mu gihe iya kabiri yahawe miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.



