APR FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2025

Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Police FC kuri penaliti 4-2, nyuma y’uko iminota 120 y’umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, aho wahuje APR FC n’ikipe yari ifite iki gikombe, Police FC. Nubwo APR FC yakinnye iminota 13 […]

Col. Rugabisha yaba yishwe

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Col. Rugabisha Alexis wari umwe mu basirikare ba RDC bayoboye urugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’umutwe wa M23 yaba yishwe. Colonel Rugabisha yari umuyobozi w’ingabo za FARDC zarwaniraga mu duce twa Ngungu na Nyabibwe. Kugeza ubu haracyari urujijo ku rupfu rw’uyu Ofisiye w’Umunyamulenge, […]

CTC Gabiro yegukanye Igikombe cy’Intwari mu mikino ihuza Ingabo z’Igihugu (Amafoto)

Irushanwa rihuza Ingabo z’u Rwanda mu mikino itandukanye ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, aho CTC Gabiro yegukanye Igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Special Operations Force (SOF) kuri penaliti. Iyi mikino iba ngarukamwaka, yatangiye mu mpera z’umwaka ushize igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo, gukorera hamwe no gusabana hagati y’abasirikare. Ni n’umwanya wo kugaragaza ubumenyi butandukanye […]

Abacanshuro bari bamaze iminsi mu Rwanda batashye

Abacanshuro 288 b’abanya-Romania bari bamaze iminsi mu Rwanda nyuma yo kuhagera bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bafashaga ku rugamba ingabo z’iki gihugu zari zihanganyemo n’umutwe wa M23, batashye iwabo. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo aba bacanshuro uko ari 288 bahagarutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeza muri […]

UCI ku byo kuba M23 na RDC bishobora kubuza Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 kubera mu Rwanda

Shampiyona y’Isi y’amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeli 2025, ikazaba ari inshuro ya mbere iri rushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika. Mu minsi ishize, hari amakuru yakwirakwijwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko iri rushanwa rishobora kwimurirwa mu Busuwisi cyangwa ahandi, kubera impamvu z’umutekano zijyanye n’intambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati […]

Tombola ya Champions League: Real Madrid yatomboye Manchester City

Ikipe yatwaye igikombe cya Champions League umwaka ushize, Real Madrid, izahura na Manchester City, yatwaye iki gikombe mu 2023, mu mukino ukomeye wa tombola y’ijonjora ry’amatsinda yabaye ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama. Ni inshuro ya kane muri iyi myaka iheruka aya makipe yombi ahurira mu mikino yo gukuranamo, aho Real Madrid yatsinze City […]

Nyuma y’iminsi ibiri muri Amerika hongeye kuba indi mpanuka y’indege

Indege yahanutse mu gace ka Philadelphia mu majyaruguru y’uburasirazuba ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, igwa ku nyubako zitandukanye aho yateje inkongi y’umuriro. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi n’inkongi byari byatangiye kwibasira ahabereye impanuka, mu gihe abantu bari mu bwoba bwinshi. Abashinzwe kuzimya inkongi bahageze vuba, ariko umuriro wari […]

Hamenyekanye umubare w’abaguye mu mirwano yasize Goma ifashwe

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko imirwano yasize umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma mu cyumweru gishize, yazize hapfuye abantu barenga 700 na ho abarenga 2,800 barakomereka. Byatangajwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Stéphane Dujarric yavuze ko iriya mibare yamenyekanye biciye mu isuzuma Loni yakoze ifatanyije na Guverinoma ya Repubulika Iharanira […]

Trump yikomye Selena Gomez ushyigikiye abimukira

Perezida Donald Trump n’ubutegetsi bwe banenze bikomeye umuhanzi n’umukinnyi wa filime Selena Gomez nyuma y’amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram arira, agaragaza agahinda ke ku bimukira birukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ayo mashusho, Gomez yagize ati: “Abantu banjye barimo gutotezwa… abana barimo guhura n’ibibazo. Sinabyumva. Ndababariwe. Ndagira ngo ngire icyo nkora, […]

Ibyifuzo 3 ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC zahaye M23

Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasabye umutwe wa M23 ubufasha burimo ubwo kwifashisha ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma bacyura imirambo ya bagenzi babo baguye mu ntambara. Afurika y’Epfo ivuga ko imirwano yasakiranyije ingabo zayo na M23 mu bice bya Goma na Sake, yayitakarijemo abasirikare 16. Izi […]

Rihanna yagaragaye mu rukiko rwa Los Angeles

Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yagaragaye mu rukiko rwa Los Angeles yambaye imyambaro yoroheje ariko igezweho, irimo umupira w’imbeho w’umukara, ipantalo ya ‘cuir’ yijimye aho yari aherekeje umukunzi we, A$AP Rocky uregwa ibyaha bibiri byo gukoresha intwaro mu buryo butemewe. A$AP Rocky, izina rye nyaryo ni Rakim Mayers, arashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye, A$AP Relli mu […]

Ndayishimiye aravuga ko u Rwanda ruri gutegura gushoza intambara ku Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yamenye amakuru y’uko u Rwanda ruri gutegura gushoza intambara ku gihugu cye. Ndayishimiye yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, ubwo yari yakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu Burundi. Ijambo yabagejejeho ryibanze kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje […]