large_1474971787-DSC_0354

TPDF yatangaje umubare w’abasirikare bayo baguye mu mirwano na M23

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Tanzania (TPDF), kuri iki Cyumweru cyatangaje ko abasirikare babiri bacyo baherutse kugwa mu mirwano bari bahanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi bifite muri RDC Ingabo byahohereje ngo zijye gufasha iza kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo na M23; biciye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).

Hagati y’itariki ya 24 n’iya 28 ubwo ziriya ngabo zarwaniraga na M23 mu bice bya Sake na Goma, abasirikare babiri ba Tanzania ni bo bapfuye nk’uko itangazo TPDF yasohoye kuri iki Cyumweru ribyemeza.

Yagize iti: “Nyuma y’ibitero birukurikirana byo ku wa 24 no ku wa 28 Mutarama mu bice bya Sake na Goma, TPDF yatakaje babiri mu basirikare bayo na ho abandi bane barakomereka. Abasirikare bakomeretse bari kuvurirwa i Goma.”

Imijyi ya Sake na Goma kuri ubu yombi iragenzurwa na M23, nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.

Tanzania ivuga ko kuri ubu irimo gutegura uko yacyura imirambo y’abasirikare bayo ibifashijwemo na SADC.

Igisirikare cy’iki gihugu kandi kivuga ko n’ubwo cyapfushije bariya basirikare, ingabo zacyo ziri muri Congo zimeze neza ndetse zikaba zikomeje “ubutumwa bwo kugarura amahoro” bwazijyanyeyo.

Usibye Tanzania, Afurika y’Epfo yo yemeza ko imirwano y’i Goma na Sake yayitakarijemo abasirikare 14, mu gihe Malawi yo iheruka gutangaza ko yapfushije batatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *