Musaga: Abantu 4 bishwe bashinjwa guhwihwisa urugambo

Sangiza iyi nkuru

Uko bwije n’uko bukeye niko abicwa mu gihugu cy’u Burundi biyongera, biyo polisi muri iki gihugu yatangaje ko hari abantu 4 biciwe mu gace ka Musaga ku wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2015, bicwa n’abaturage babashinja kuba ibyitso bya polisi.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi wungirije, ngo abantu 4 bishwe barashwe amasasu, bityo icyo bahowe ngo n’uko bakekwagaho kuba maneko za polisi.
polis
N’abaturage batuye muri ako gace ka Musaga, bahamya ko nta kindi abo bantu bazize uretse kuba batangaga amakuri kuri polisi bakora nka maneko.
Umuturage umwe mu bari baturanye n’abo bishwe yagize ati:”bishwe kuko bamwe muri bo bakoranaga na polisi, bagiraga intwaro bitwazaga mu ibanga”.
Agace ka Musaga ni kamwe mu duce twagaragayemo umubare munini w’abaturage batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, muri aka gace hakaba harimo abantu benshi batunze intwaro mu ibanga.
Abaturage bakomeza bavuga ko mu duce dutandukanye twa Bujumbura hari urubyiruko rw’Imbonerakure rwahawe intwaro na Leta bakaba ari bo birirwa batera za gerenade mu baturage bari hamwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *