Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 mu mugi wa Kampala, Igisirikare cya Uganda, UPDF cyatangiye kubarura abahoze mu gisirikare n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo basubizwemo.
Iki gikorwa cyatangije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba wavuze ko bashaka ko abahoze mu ngabo bategurwa, bagakora inshingano nk’iz’ingabo z’igihugu harimo kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu.
Chimp Reports dukesha aya makuru yatangaje ko Umuvugizi wungirije wa UPDF, Lt. Col. Deo Akiiki, yagize ati: ” Ni indi ntambwe yo kongerera imbaraga umutekano mu gihugu no gutegura ingabo zatabara aho rukomeye kandi zikabaho ziteguye koherezwa mu butumwa.”
Abari kubarurwa ni abahoze mu ngabo (abofisiye n’abasirikare bato) n’abandi bari bafite aho bahuriye n’umutekano.
Umwuka uri mu karere
Umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari umaze igihe utifashe neza. U Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri birebana ay’ingwe, kandi ikizere cy’uko ibi bihugu biziyunga vuba gisa n’icyashize bitewe no kudahuza igihe cyo gukemurira ibibazo biri hagati yabyo, rimwe na rimwe hagakagaragaramo kwijijisha no kujijishanya bimwe bya ‘politiki’.
Ibihugu byo mu karere bisa n’ibyiteguye urugamba igihe haba hari imbarutso ikozweho. Ingabo z’ibihugu nk’u Burundi zashyizwe ku mipaka no ku nkengero kugira ngo zikaze umutekano. Ibihugu bishinjanya gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo no kugabanaho ibitero.
Inkuru irambuye ivuga ku mwuka mubi uri mu karere https://bwiza.com/?Intambara-ikomeye-mu-Karere-k-Ibiyaga-Bigari



