Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yavuze kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura Abanyarwanda bavugwaho kuba intasi.
Brig. Gen. Karemire yatanze ubu butumwa nk’igisubizo ku rukiko rukuru rwategetse ko bamwe muri aba banyarwanda bafungurwa. Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko ari abantu 15 gusa bamwe mu banyamategeko bahagarariye abafunzwe bavuze ko barenga 100.
Bamwe muri abo basabiwe gufungurwa ni Ntakirutimana Theoneste Appolinaire Asiimwe, John Ruzima, Moise Ngiraneza, Habimana Vincent, Valence Twizerimana, James Murindahabi, Moise Nsabimana, Shadrack Mbarushimana, Emmanule Rukundo, Habimana Evode, Germain Bizimungu, Peace Lydia Mahoro, Deus Gasana na Patrick Manzi.
Kuva muri Mata kugeza muri Kanama 2019, urukiko rukuru n’abunganire aba bafunzwe barimo Justice Henrietta Wolayo na Musa Ssekaana basabye CMI ko yafungura aba banyarwanda kuko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko ariko ntibafunguwe.
Brig. Gen. Karemire yavuze ko ikibazo cy’aba Banyarwanda bavuzwe n’abandi bivugwa ko ari benshi kizakemurwa na komisiyo (Adhoc Commission) yashyizweho n’amasezerano y’i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019, agamije gucoca ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda.
“Ntabwo navuga kuri iki kibazo kubera ko kiri mu biganza by’iyi komisiyo.” Gen. Karemire.
Iyi nama ya ‘ad hoc commission’ ntabwo abanyarwanda bazafungurwa?
Iyi komisiyo igizwe na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda. Ku wa 16 Nzeri bagiriye inama i Kigali, bemeranya kuzakorera indi i Kampala ku wa 16 Ukwakira ariko ntiyabaye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda akaba n’umwe mu bagize iyi komisiyo, Sam Kutesa yasobanuye (hashize igihe kinini) ko impamvu iyi nama itabaye ari uko umuhuza (Angola) atari kuboneka.
Inama yimuriwe tariki ya 13 Ugushyingo ntiyaba, yimurirwa ku ya 18 Ugushyingo na bwo ntiyaba ku busabe bw’u Rwanda rwandikiye Uganda rwasabye ko yimurirwa itariki kubera ko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bagize iyi komisiyo batari kuboneka kuri iyo tariki bitewe n’izindi gahunda z’akazi bari bafite nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyo n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabidutangarije.
Kuva ku isinywa ry’amasezerano ya Angola, mu iyimurwa ry’amatariki y’inama ya kabiri kugeza ubu, bigaragara ko nta na kimwe cyahindutse ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, bigatera impungenge ko bishoboka nta kintu kizagerwaho.


