Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’abasore bo muri Erithrea burira imodoka itwaye Umukuru w’iki gihugu, Perezida Isaias Afwerki na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.
Bitewe n’umutekano w’abakuru b’ibihugu ukazwa cyane mu mahanga yose, ntabwo biba byoroshye ko umuturage amugeraho ngo amusuhuze. Yewe ikimenyimenyi ni uko iyo ari kugendera mu muhanda runaka, aba aherekejwe n’izindi modoka nyinshi zimurindiye umutekano ndetse na moto zimwe z’abasirikare ndetse n’abapolisi.
Mu mahanga menshi, imodoka zisanzwe zirahagarikwa, abaturage bagashyirwa ku mpande z’umuhanda kugira ngo Umukuru w’Igihugu atambuke mu bwisanzure ndetse hari n’aho utamenya bikoroheye imodoka Perezida arimo bitewe n’uko baherekezwa n’imodoka zisa n’izo barimo.
Aba basore bashoboye kwinjira mu muhanda hagati, birukanka ku modoka irimo Perezida Afwerki na Abiy, bayigezeho barayurira, bya bindi bamwe bita ‘guparamira’. Umwe muri bo yashoboye kwinjira mu idirishya ry’iyi modoka maze ahobera umukuru w’igihugu, arangije asohokamo yiruka kandi yishimye cyane.
Ngaya amafoto ndetse na video y’ukuntu byagenze:





