U Burundi bwaba bwaraburiye abasirikare babwo basaga 60 mu gitero bwise icyaturutse mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta y’u Burundi yatangazaga ko abasiriakre bayo baburiye ubuzima mu gitero cyo mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2019 ari ababarirwa mu 10, bitangazwa ko abasaga 60 aribo bahatikiriye.

Iki gitero Leta y’u Burundi yise ko cyaturutse mu Rwanda cyagabwe ku ngabo zabwo mu ishyamba rya Kibira ahitwa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke, muri Komini Mabayi, ngo ni mu ntera iri munsi ya 15Km uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Nyuma y’iki gitero, Kuri televiziyo y’u Burundi, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro bishinzwe amakuru mu ngabo z’u burundi yatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda bakanasubirayo.

Gusa Leta y’u Rwanda yahise ibihakana yivuye inyuma. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda,Amb. Olivier Nduhungirehe, aho yatangarije BBC ati “Si ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze”.

Radio RPA y’i Burundi itangaza ko amakuru ifite ari ay’uko kugeza ku wa Kane w’iki cyumweru imibare yatangazwaga y’abasirikare b’u Burundi baba baraburiye muri iki gitero basaga 60. Imbonerakure zikaba zarahawe uburenganzira bwo kwinjira muri iri shyamba zishakisha imirambo y’aba basirikare.

Amakuru aturuka mu gisirikare ngo akaba avuga ko byageze kuri uyu munsi wa Kane ishakisha rigikomeje, imibare yabaruwe y’abasirikare ikaba iri hagati ya 60 na 70.

Abaturage bo muri Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke bavuga ko Imbonerakure zahawe amabwiriza yo gushakisha muri iri shyamba imirambo, bityo ko bamwe bagenda basanga barashizemo umwuka nyuma y’iminsi mike iki gitero kibaye.

Ku ruhande rw’u Burundi nubwo bitangazwa ko bwabuze abasirikare basaga 60, Umuvugizi w’igisirikare cyabwo yemeza ko abasirikare babo nabo bishe 22 ku ruhande rw’umwanzi.

Bitangazwa kandi ko muri iki gitero, bamwe mu basirikare b’u Burundi babuze baba barahise biyunga ku mutwe wari wabagabyeho igitero, ibintu byateye ubwoba Leta y’u Burundi ngo yahise irunda abasirikare n’intwaro ku mupaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *