Umuturage yabwiye Magufuli ko niba ashaka kugumya kuyobora yasuka ifaranga

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wo muri Tabora muri Repubulika ya Tanzaniya witwa Abel Mbinga hyasabye Perezida John Pombe Magufuli ko niba ashaka kuyobora ntazave ku butegetsi yarekura amafaranga.

Amshusho dukesha Swahili Times atwereka Abel wari uzengurutswe n’abaturage, iki kinyamakuru kivuga ko aganira na Perezida Magufuli i Tabora. Gusa amaze kuvuga icyamugenzaga kiri hano hasi, abaturage basetse cyane ariko bamwongera amashyi.

Abel Mbinga araterura ati : “Turashaka ngo Nyakubahwa urekure ifaranga, ibindi n’ubwo wabireka nta cyo bidutwaye. Iki kibazo nugikemura rwose Muzehe, nushake ntuzagire ikibazo cyo kuguma ku butegetsi.”

Ubusobanuro bw’ifaranga burazwi, abenshi ngo umuntu urifite nta kintu gikenerwa ku isi yabura. Yakwambara neza, akarya neza, yagira n’inshuti nyinshi.

Imbaraga zaryo zigaragarira mu mvune duhura na zo turishaka, bamwe bagakuramo n’uburwayi kubera ko bakoze cyane, yewe n’umunaniro ukabije ntudusiga bitewe n’amajoro turara.

Mvuze ko ifaranga rifite imbaraga ntirengagije ububasha bw’Umukuru w’Igihugu, ufite inshingano zo guha abaturage ibiri ngombwa bakeneye. Ese Perezida Magufuli yasubiza ubusabe bwa Abel n’abandi baturage ba Tanzaniya bose?

Nguyu Abel asaba Perezida Magufuli kurekura ifaranga https://twitter.com/swahilitimes/status/1199630302626365445

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *